skol
fortebet

MacKenzie Scott watandukanye n’umuherwe wa mbere ku isi yashyingiranywe n’umwarimu

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

MacKenzie Scott umuherwe utunze za miliyari z’amadorari yashyingiranwe n’umwarimu wa siyansi ku ishuri ry’abana yigishaho, ni nyuma y’imyaka ibiri atandukanye na Jeff Bezos washinze Amazon.

Sponsored Ad

Madamu Scott ni umwe mu bagore bakize kurusha abandi ku isi, amaze gutanga arenga miliyari enye z’amadorari ku mutungo we.

Amakuru y’ubukwe bwe na Dan Jewett yamenyekanye biciye ku rubuga rwa Giving Pledge rwo gufasha.

Mu butumwa yanditse, Jeff Bezos yagize ati: "Dan ni umugabo mwiza, kandi ndabishimiye bombi".

Amakuru aheruka gutangazwa na Forbes avuga ko Madamu Scott afite umutungo ugera kuri miliyari $53, kandi ateganya gutanga menshi muri yo mu bikorwa byo gufasha.

Amaze gutanga umutungo munini ku mushinga ufasha abagore, imishinga igaburira abakene muri Amerika na kaminuza z’abirabura.

Madamu Scott yabanye na Bezos imyaka 25 amufasha gutangiza iguriro ryo kuri internet rya Amazon mu 1994. Ni umwanditsi umaze kwandika ibitabo bibiri.

Inyandiko ye kuri Amazon ubu ivuga ko "aba i Seattle n’abana be bane n’umugabo we, Dan." Uyu yigisha ku ishuri rihenze cyane ryigaho abana be.

Mu gihe batandukanaga mu 2019, Bezos niwe wari umukire kurusha abandi bose ku isi, kuko afite imigabane igera kuri 16% muri Amazon.

Madam Scott yahawe 4% by’imigabane ya Amazon nk’uko byari mu masezerano yo gutana kwabo.

Muri iki gihe Bezos na Elon Musk nyiri Tesla nibo basimburana ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize cyane ku isi, bikagenda bihinduka uko imigabane yabo ihinduka muri kompanyi zabo.

Madamu Scott ubu ni umuntu wa 22 ukize ku isi, mu gihe uwari umugabo we Bezos yasubiye ku mwanya wa mbere n’umutungo wa miliyari $177.

Gutanga

Urubuga rwa The Giving Pledge rwashinzwe n’abatunze za miliyari biyemeje gutanga igice kinini cy’umutungo wabo ku bikorwa by’ubufasha.

Kuwa gatandatu rwatangaje ko na Dan Jewett nawe yiyandikishije mu bashaka gutanga ibyabo.

Iki gikorwa cyo gutanga umutungo wabo mu bikorwa byo gufasha cyatangijwe na Bill na Melinda Gates hamwe na Warren Buffet mu 2010. Jeff Bezos ntabwo we ari muri iyo gahunda.

Mu butumwa kuri urwo rubuga, Dan Jewett yagize ati: "Mu ruhurirane rushimishije, nashakanye n’umwe mu bantu bagira impuhwe nzi - kandi ndamukurikiye mu gutanga umutungo munini ngo ufashe abandi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa