skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yatabarutse avuye mu nama

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire,Amadou Gon Coulibaly yaraye apfuye nyuma yo kumva atameze neza ubwo yari mu nama y’abaminisitiri.

Sponsored Ad

Ku myaka 61, yari yaremejwe n’ishyaka riri ku butegetsi nk’umukandida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi kuko Perezida Alassane Ouattara yavuze ko atazahatanira manda ya gatatu.

Bwana Gon Coulibaly yari akiva mu Bufaransa aho yari amaze amezi abiri yivuza uburwayi bw’umutima.

Perezida Ouattara yatangaje ko igihugu kinjiye mu cyunamo.

Bwana Ouattara Yavuze ko Gon Coulibaly yafatiwe n’uburwayi mu nama y’abaminisitiri akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye.

Yagize ati: "Ntewe agahinda no kubura umuvandimwe wanjye, umuhungu wanjye, Amadou Gon Coulibaly, twakoranye bya hafi kuva mu myaka 30 ishize."

Yongeyeho ko yari umugabo wo kwizerwa, ugira umurava no gukunda igihugu cye.

Urupfu rwa Bwana Gon Coulibaly rwateye kwibaza ku matora ateganyijwe.

Mu 2012 yari yarabazwe umutima ashyirwamo undi, mu kwezi kwa gatanu yagiye i Paris kugira ngo bawumushyiriremo agakoresho (stent) gatuma amaraso akomeza gutembera neza.

Yagarutse kuwa kane w’icyumweru gishize aho yagize ati: "Ngarutse gufata umwanya wanjye iruhande rwa perezida, gukomeza umurimo wo guteza imbere no kubaka igihugu cyacu."

Bwana Gon Coulibaly yari mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe.

Ikinyamakuru Le Monde kuwa mbere cyanditse inkuru aho cyasubiyemo amagambo y’umuntu wo mu mahanga ukurikirana iby’iki gihugu wagize ati:

"Mu gihe Gon Coulibaly yaba atameze neza, Ouattara ntakundi yabigenza uretse kwiyamamaza kuko nta wundi mugambi wateganyijwe.

"Ni iki kintu kugeza ubu cyagizwe ubwiru kuko perezida yamaze kwerekana ubushake bwe bwo kutiyamamaza anemeza uwo yifuza ko yamusimbura."

Icyemezo cya Bwana Ouattara cyo kutongera kwiyamamaza, yafashe mu kwezi kwa gatatu, cyatunguye benshi mu gihugu.

Umunyamakuru wa BBC James Copnall wari mu mujyi wa Abidjan, yanditse ko abanyapolitiki bashimye cyane ko atakoze ibimenyerewe muri aka karere byo gushaka kugundira ubutegetsi.

Abashyigikiye Ouattara bavuga ko yongeye guteza imbere igihugu, akagiha amahoro n’ijambo cyahoranye mu mahanga.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bo bavuga ko atabashije kunga abatuye iki gihugu nyuma y’ibyo cyanyuzemo amaze gutsinda amatora.

Bivugwa ko abantu bagera ku 3,000 bapfuye mu makimbirane yo mu 2010 ubwo perezida wariho Laurent Gbagbo yangaga ibyavuye mu matora byemezaga ko Ouattara yatsinze.

Mu kwezi kwa kane 2011 Bwana Ouattara yafunze Gbagbo, anashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho yaje kugirwa umwere.

Amakimbirane ya politiki amaze igihe kirekire hagati ya Gbagbo, Ouattara n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, yakomeje kubyarira akaga Côte d’Ivoire.

BBC

Ibitekerezo

  • Natwe tuzamukurikira.Niyo nzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    Hey!kosora imyandikire yawe.
    Bandi ka Imana ntabwo bandika imana
    imana bisobanura ikigirwamana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa