skol
fortebet

Mozambike: Habonetse ikamyo irimo imirambo 64 y’abimukira bikekwa ko ari abanya Ethiopia

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2020,abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Mozambike bavumbuye ikamyo yari yuzuyemo imirambo 64 y’abantu mu gikontineri inyuma yari iturutse mu gihugu cya Malawi.

Sponsored Ad

Birakekwa ko aba bantu bapfiriye muri iki gikamyo ari abanya Ethiopia bishwe no kubura umwuka bamwe bagatangira kuboreramo nyuma yo kuva iwabo bashaka kwimuka.

Ubwo hakorwaga ubugenzuzi,hasanzwe mo abantu 14 bari bagihumeka umwuka w’abazima,abandi 64 barapfuye.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka bahagaritse iyi kamyo igeze mu mujyi wa Moatize, mu Ntara ya Tete muri iki gihugu,babona irimo imirambo, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi ntara witwa Carla Mosse.

Carla Mosse yavuze ko bahise batangira iperereza ry’impamvu yatumye aba bantu bapfira muri iki gikamyo,baza gusanga bishwe no kubura umwuka bitewe n’uko iyi kontineri yari ifunze.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iyi ntara ya Tete,Amélia Direito,yavuze ko ubwo bahagarikaga iyi kamyo umushoferi wayo yabanje kwanga guhagarara.

Yavuze ko bagenzi be bumvise urusaku muri iyi kamyo bakeka ko harimo abimukira cyane ko aba bantu 14 bari bakiri bazima bahondaguraga igikontineri bari barimo kugira ngo batabarwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa