skol
fortebet

Mu Gitondo cy’uyu munsi inkangu ikomeye yahitanye abantu bagera kuri 40

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abantu bagera kuri 40 bemejwe ko bishwe n’inkangu ikomeye yibasiye agace ka Bukalasi gaherereye mu karere ka Bududa y’Iburasirazuba, ho muri Uganda.

Sponsored Ad

Iki kiza cyabaye mu ma saa munani n’igice yo ku munsi w’ejo, cyakurikiye imvura ikomeye yaguye muri aka gace igatera imisozi gutenguka.

Martin Owor, Ushinzwe kwita ku biza mu biro bya Minisitiri w’intebe wa Uganda yavuze ko ibitengu bikomeye byibasiye aka gace bikabundikira amenshi mu mazu y’abaturage.

Owor yemeje ko abantu 25 ari bo bahitanwe n’izi nkangu ari bo bamaze kuboneka; bakaba barimo abana bane, gusa amakuru aheruka avuga ko 40 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

Uyu muyobozi yanavuze ko hari abandi benshi baburiwe irengero bagishakishwa, mu gihe nanone hari benshi bakomeretse abandi bakaba bavuye mu byabo.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Uganda byahise bishyiraho itsinda ry’abantu riyobowe na Brig. Steven Oluka, mu rwego rwo gufatanya n’abatabazi cyo kimwe na Croix Rouge mu rwego rwo gushajisha aba baburiwe irengero.

Anashigajwe iheruheru n’iki kiza bahise bahabwa ubufasha bwa bimwe mu bikoresho by’ibanze, birimo ibiringiti, amajerikani, amasafuriya ndetse n’ibiryo byo kwiyambisha uyu munsi.

Perezida Yoweri Museveni kuri ubu uri mu gihugu cy’Ubwongereza mu ijoro ryakeye yahise atambutsa ubutumwa bwihanganisha abahuye n’iki kiza, anabizeza ko hagiye gufatwa ingamba zikarishye mu rwego rwo gukumira ibindi biza nk’ibi bishobora kuzabaho mu minsi iri imbere.

Ati“Nakiriye amakuru ababaje y’inkangu ikomeye yabaye mu karere ka Bududa, ikica umubare w’abaturage utaramenyekana.”

“Guverinoma irateganya gushaka ubundi buryo bwaboneka mu rwego rwo gukumira ko ibindi biza nk’ibi bishobora kubaho. Nihanganishije imiryango yaburiye abayo muri ibi biza.”

Ibiza nk’ibi bishobora kubaho no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, nk’uko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe serivisi y’ubumenyi bw’ikirere, ishami rishinzwe iteganyagihe. Iki kigo giherutse gutangaza ko imvura ikomeye yitezwe muri uku kwezi k’Ukwakira, bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa