skol
fortebet

Muri Afurika havumbuwe ubundi bwoko bwa Coronavirus buteye ubwoba

Yanditswe: Thursday 24, Dec 2020

Sponsored Ad

Abashakashatsi bemeza kandi ko ubwo bwoko bwa virusi ya Corona bushya bwanduza ku buryo bwihuta cyane kurusha iya mbere.
Ubwo bwoko bushya ni bubiri. Bumaze kuboneka muri Nijeriya no muri Afurika y’Epfo, nyuma y’ubundi bushya bwagaragaye mu Bwongereza. Dr. John Nkengasong, umuyobozi w’ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, avuga ko aya mashami yose uko ari atatu atandukanye hagati yayo, kandi ko atandukanye na virusi yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan mu (...)

Sponsored Ad

Abashakashatsi bemeza kandi ko ubwo bwoko bwa virusi ya Corona bushya bwanduza ku buryo bwihuta cyane kurusha iya mbere.

Ubwo bwoko bushya ni bubiri. Bumaze kuboneka muri Nijeriya no muri Afurika y’Epfo, nyuma y’ubundi bushya bwagaragaye mu Bwongereza. Dr. John Nkengasong, umuyobozi w’ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, avuga ko aya mashami yose uko ari atatu atandukanye hagati yayo, kandi ko atandukanye na virusi yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Abashakashatsi bemeza kandi ko ubwo bwoko bwa virusi ya Corona bushya bwanduza ku buryo bwihuta cyane kurusha iya mbere. Nko muri Afrika y’Epfo, minisitiri w’ubuzima, Zweli Mkhize, yatangaje ko bamaze kubarura abantu barenga ibihumbi 14 banduye, n’abandi 400 bapfuye, mu masaha 24 yonyine gusa. Asobanura ko ubusanzwe, abanduraga mu munsi umwe babaga bari hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi icumi.

Afurika yose ifite abaturage barenga miliyoni ebyiri n’igice barwaye Covid-19. Dr. Nkengasong avuga ko biyongera cyane muri Nijeriya ku rugero rwa 52% no muri Afurika y’Epfo ku rugero rwa 40% ugeraranyije n’ibindi bihugu by’Afurika.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa