skol
fortebet

Muri iki gihugu cyo muri Afurika umwe mu bagore babiri aba yararongowe akiri umwana

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuryango Mpuzamahanga Amnesty International watangaje ibi tariki 11 Ukwakira umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mwana w’ umukobwa.

Sponsored Ad

Icyo gihugu ni Burkinafaso aho abagore 51% barongorwa batarageza ku myaka 18 y’ amavuko. Amnesty yerekana ko iki gihugu ari cya 5 mu Isi mu bihugu birangwamo gushyira abana n’ abakobwa ku gahato.

Yagize ati “ Muri Burkina Faso abagore 51% barongorwa batarizihiza isabukuru y’ imyaka 18 y’ amavuko”

Yves Boukari Traoré , uyobora uyu muryango muri Burkinafaso yagize : “Turasaba abategeko ba Burukinafaso kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ uburenganzira bwa muntu. Abakobwa bagahabwa ubwisanzure bwo kwihitiramo abo barushingana”

Uyu muryango uvuga ko Abanyaburukinafasokazi gushyingirwa bakiri bato bibagiraho ingaruka zijyanye no gutwita bakiri bato, bikanagira ingaruka ku myigire yabo.

Amasezerano ya Maputo avuga ko mu Isi nta muntu ukwiye gushinga urugo atarageza ku myaka 18 y’amavuko.

Intego iriho ni ukugabanya 20% ku mubare w’ abashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure kuva muri 2016- 2025.

Igihugu cya Sudani y’ Epfo cyo gifite umwihariko wo kuba nta mukobwa ushyingirwa atabanje kubyara umwana ngo amusige iwabo. Igisa n’ igitangaje ni uko kizira ko umusore cyangwa umugabo babyaranye umwana we w’ imfura ariwe umubera umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa