skol
fortebet

NASA yavumbuye ku kwezi ikintu gifitiye akamaro kanini abatuye isi

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure cya leta ya Amerika, NASA, cyatangaje ibimenyetso ntakuka by’"ubuvumbuzi bushya butangaje" bw’amazi ari ku nyenyeri yacu, ukwezi.

Sponsored Ad

Uku "kuboneka kudashidikanywaho kw’amazi" kuzatanga icyizere ku kigo NASA cyo gushyira ikigo cyabo ku kwezi.

Intego ni ugushyira ikigo gihoraho mu kugerageza kugera ku mutungo kamere wo ku kwezi.

Ibyabonetse muri ubwo buvumbuzi bushya byatangajwe mu kinyamakuru journal Nature Astronomy.

Bitandukanye na mbere ahabonetse amazi mu binogo byo ku ruhande rutageraho izuba, abahanga muri siyansi ubu babonye amazi mu bice biraswaho n’izuba ku butaka bw’ukwezi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku buhanga bwa videwo, umukozi wa NASA Madamu Casey Honniball uri mu batangaje iby’ubu buvumbuzi bushya yagize ati:

"Iyo ngano y’amazi irajya kungana na 350ml mu butaka bwo ku kwezi bungana na metero kibe imwe."

Jacob Bleacher, mugenzi we bakorana muri NASA, avuga ko abashakashatsi bagikeneye kumenya ubwoko bw’ahantu aya mazi ari. Ibi ngo bizabafasha uko aho hantu hakoreshwa mu bikorwa bateganya ku kwezi.

Mu gihe mbere hari harabonetse ibimenyetso by’amazi ku kwezi, ubu buvumbuzi bushya buvuga ko ayabonetse ari menshi kurusha uko byatekerezwaga mbere.

Hannah Sargeant, umuhanga muri siyansi wo muri Open University mu Bwongereza, yabwiye BBC ati: "Biraduha ikindi cyizere ko hashobora kuba hari andi masoko y’amazi ku kwezi".

Yongeraho ati: "Aho gushyira ikigo ku kwezi bizibanda cyane ku hantu amazi ari."

Mu kwezi gushize NASA yatangaje ko izohereza umugore wa mbere ari kumwe n’undi mugabo ku butaka bw’ukwezi mu 2024. Nibwo bwa mbere abantu bazaba bongeye gukandagira ku kwezi kuva mu 1972.

Aba ngo bazaba bagiye gutegura icyiswe, ugenekereje mu Kinyarwanda, "ukundi gusimbuka gukomeye" - ibikorwa bya muntu ku kwezi nibura mu myaka ya 2030.

Madamu Dr Sargeant avuga ko hari umugambi wo kuzakoresha umutungo kamere waho, cyane cyane amazi.

Ayo mazi bayabonye bate?

Ubwa mbere ubu buvumbuzi bushya bwabonywe n’indebakure (telescope) icengera cyane izwi nka Sofia.

Iyi ndebakure iri ku ndege ya Boeing 747 yahinduwe ukundi, igenda mu kirere cy’isi igaha iyi ndebakure ubushobozi bwo kureba nta rutangira mu nyenyeri zigaragiye izuba.

Mu gukoresha iyi ndebakure, abashakashatsi babonye "ibimenyetso" mu mabara y’ibigize amazi.

Babona ko ayo mazi ari mu byatsi cyangwa mu bimera bito byo ku butaka bw’ukwezi akabirinda ubukana bw’ikirere cyaho.

Madamu Sargeant avuga ko aya mazi yabonetse "yongereye urutonde rw’ahantu hashobora kubakwa ikigo" ku kwezi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa