skol
Kigali
startimes

Nduwayo yishwe arashwe azira gucuranga umuziki mu cyunamo cya Perezida Pierre Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 June 2020 Yasuwe: 4453

Umugabo wo mu gihugu cy’u Burundi witwa Rénovat Nduwayo wacuruzaga akabari, mu ijoro ryo ku cyumweru yarashwe n’umupolisi w’icyo gihugu arapfa amuziza gucuranga imiziki mu gihe cyo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana.


Mu ijoro ry’itariki 08 Kamena ni bwo Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yitabye Imana, Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko yazize uguhagarara k’umutima n’ubwo nyuma byaje gutangazwa ko yazize icyorezo Covid-19.

Kuva Perezida Nkurunziza yapfa, gucuranga imiziki itari indirimbo z’Imana mu gihe cyo kumwunamira, biri mu bibujijwe kugeza igihe azashyingurirwa.

SOS Media Burundi, yavuze ko Nduwayo yarashwe saa tatu zo mu ijoro ryakeye ahitwa Musenyi, muri Komini Mpanda iherereye mu ntara ya Bubanza mu Burengerazuba bw’u Burundi.

Umwe mu babonye araswa yasobanuye ko mbere y’uko bamurasa “Abakiriya bicaga akanyota nk’ibisanzwe, hari n’umuziki wo gushyushya umugoroba.”

Ngo umupolisi wari uri ku irondo yahise yinjira muri ako kabari, asobanurira abari bakarimo ko hemewe gucurangwa indirimbo z’Imana gusa. Uwarashwe ngo yahise atera amahane, biba ngombwa ko uwo mupolisi amwaka flash disk yariho indirimbo yacurangaga. Nduwayo ngo yamurwanyije birangira umupolisi akoze ku mbarutso amurasa mu cyico.

Amakuru avuga ko nyuma y’iraswa rya Rénovat Nduwayo, hahise hakurikiraho imirwano abakiriya bashaka kwihorera, biba ngombwa ko abandi bapolisi bari ku irondo baza kuyihosha.

Uwarashe Nyakwigendera Nduwayo, yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa muri gereza ya Polisi iri muri kariya gace. Urupfu rwa Nyakwigendera rwamaganwe n’abayobozi ba Komini ya Mpanda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri...

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi...
14 September 2020 Yasuwe: 664 0

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye...
12 September 2020 Yasuwe: 760 0

Kugeza urukingo rwa Coronavirus ahatandukanye ku isi ’bizasaba indege 8000...

Urwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus...
10 September 2020 Yasuwe: 1909 0

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’igifi cya...

Umugabo wo muri Australia yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa Shark ku mwaro...
9 September 2020 Yasuwe: 1301 0

"Kungana kw’abagore n’abagabo ntibizigera biba mu Burundi"-Angélique...

Umufasha w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Angélique Ndayubaha Ndayishimiye...
7 September 2020 Yasuwe: 2592 2

Mali: Ibrahim Boubacar Keïta wahiritswe ku butegetsi yagiye kwivuriza muri...

Ibrahim Boubacar Keïta, wahiritswe ku butegetsi muri Mali mu kwezi gushize...
6 September 2020 Yasuwe: 658 0