skol
fortebet

Niger: Abimukira 40 basize ubuzima mu butayu bwa Sahara bazize inyota

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, uratangaza ko muri iki cyumweru gusa abantu basaga 40 bamaze gusiga ubuzima mu butayu bwa Sahara ku mpamvu yo kubura amazi yo kunywa. Ibi byabereye mu majyaruguru y’igihugu cya Niger.
Amakuru avuga ko batandatu barokotse ayo mapfa aribo batanze amakuru avuga ko abantu babarirwa muri 44 aribo baguye mu butayu bwa Sahara. Benshi muri abo ni abaturage b’ibihugu nka Ghana na Nigeria ndetse nk’uko uhagarariye umuryango utabara imbabare muri Bilma , Lawal (...)

Sponsored Ad

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, uratangaza ko muri iki cyumweru gusa abantu basaga 40 bamaze gusiga ubuzima mu butayu bwa Sahara ku mpamvu yo kubura amazi yo kunywa. Ibi byabereye mu majyaruguru y’igihugu cya Niger.

Amakuru avuga ko batandatu barokotse ayo mapfa aribo batanze amakuru avuga ko abantu babarirwa muri 44 aribo baguye mu butayu bwa Sahara. Benshi muri abo ni abaturage b’ibihugu nka Ghana na Nigeria ndetse nk’uko uhagarariye umuryango utabara imbabare muri Bilma , Lawal Taher, ngo mu bapfuye harimo abana batatu.

Reuters ivuga ko abayobozi ba Niger batashoboye guhita batangaza iby’izo mfu nyamara Taher we yavuze ko Croix Rouge yashyize amakuru ku mugaragara kandi ngo ubushakashatsi ku bitabye Imana burakomeje.

Umubare w’abimukira bambukiranya ubutayu bwa Sahara ugenda urushaho kwiyongera muri iyi myaka bitewe n’ubukene bwugarije abaturage ba Afurika y’Uburengerazuba bahora bambuka mu Burayi kwishakirayo inshuro.

Akenshi muri izi ngendo zikorwa n’abimukira bava muri Niger berekeza muri Libya, aho biborohera kwambuka inyanja ya Mediterane, usanga abantu bipakira mu bikamyo n’imizigo yabo nyamara bakagena akanya gato ko gutwara amazi abagoboka bageze mu butayu.

Bivugwa ko kubasha kumenya imibare y’abapfa bambukiranya inyanja ya Mediterane byoroshye kuko ho haboneka abatabazi vuba naho ibyo mu butayu ngo bisa naho bidashoboka kuko nta bacunga umutekano wabona muri Sahara.

Mu mwaka ushize, raporo y’ikigo cyita ku mpunzi muri Danimarike yagaragaje ko umubare w’abapfira mu butayu bwa Sahara ushobora kuba urenze umubare w’abagwa muri Mediterane, gusa ngo ibyo mu butayu ntibimenyekana byose.

Ibitekerezo

  • kubibuka amateka; muri sahara umunyamaguru yahagenda mu gihe kingana gute??? ’ese hari imookuvihagenda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa