skol
fortebet

Nigeria: Abakobwa bajyanwa i Burayi bari hagati y’urupfu n’ubuzima_Ubu babita Abahasala kubera uburaya bakoreshwa

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Abimukira baturuka bihugu bya Afurika y’amajyaruguru n’uburengerazuba cyane cyane abaturuka mu mujyi wa Benin uherereye mu majyepfo ya Nigeria bamaze guhabwa akazina k’Abahasala (hustlers) gaturuka ku buraya bakorera mu bihugu by’Ubutaliyani n’Ubufaransa. Amakuru avuga ko ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’ubuzima.
By’umwihariko abakobwa bavuka mu miryango ikennye n’abandi badafite uburyo bwo kwambuka imipaka bitewe n’ubukene, aba bakomeje gushorwa mu bucuruzi bw’abantu aho bambukira ku mpapuro (...)

Sponsored Ad

Abimukira baturuka bihugu bya Afurika y’amajyaruguru n’uburengerazuba cyane cyane abaturuka mu mujyi wa Benin uherereye mu majyepfo ya Nigeria bamaze guhabwa akazina k’Abahasala (hustlers) gaturuka ku buraya bakorera mu bihugu by’Ubutaliyani n’Ubufaransa. Amakuru avuga ko ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’ubuzima.

By’umwihariko abakobwa bavuka mu miryango ikennye n’abandi badafite uburyo bwo kwambuka imipaka bitewe n’ubukene, aba bakomeje gushorwa mu bucuruzi bw’abantu aho bambukira ku mpapuro mpimbano z’abababeshya ko bagiye kubaha kazi.

Abatwarwa muri ubwo buryo bisanga ku mugabane w’Uburayi aho bakora uburaya bigurishiriza mu mujyi wa Palermo (Italy) n’i Paris (France). Africanews ivuga ko umukobwa umwe agurishwa hagati y’amayero 5 na 10 ku nshuro imwe aryamanye n’umugabo kugira ngo yishure umwenda aba agomba kwishyura abamugejeje hakurya y’inyanja ungana na 50,000 – 60,000 by’amayero.

Umukobwa witwa Divinity avuga ko yisanze ari i Dubai nyamara yashakaga kujya mu Butaliyani. Avuga ko umwenda yagombaga kwishyura wanganaga n’amayero 15,000.

Divinity, “Ndamutse nkeneye kujya i Burayi none, sinakwifuza kujya mu bahasala (hustlers). Ahubwo najyayo kubw’impamvu z’akazi kugira ngo nzagere ku byo nifuza.
Birashoboka ko nahagera nkarongorwa, nkagira abana mbese nkabaho bisanzwe. Ariko sinajyayo ngiye mu bahasala kuko iby’ubuhasala hariya birakaze. Ni ukuba uri hagati y’urupfu n’ubuzima.”

Abandi nabo bavuga ko abambukira muri Libya bahura n’ibyago byinshi dore ko benshi bashirira mu Nyanja ya Mediterane.

Abanya Nigeria bagera 37,500 bageze mu Butaliyani baciye mu inzira y’amazi, mu bwato, mu mwaka wa 2016. Abanshi muri aba ngo ni abaturuka mu mujyi wa Benin uherereye mu majyepfo ya Nigeria. Umujyi wa Benin ukaba ariwo ubarizwamo Inzu ndangamurage nkuru y’igihugu cya Nigeria (National Museum of Nigeria).

Edoja Kunum ni umuhanga mu bijyanye n’imibanire (sociology) muri Kaminuza yo mu mujyi wa Benin (University of Benin City) avuga ko abakobwa bacuruzwa bazira ubukene bwugarije imiryango yabo, ngo ntibazira abakora ubucuruzi bw’abantu.

Yagize ati “Sindeba kuri abo bacuruzwa. Usanga nabo baba bashaka kujya i Burayi batitaye ku ngorane bashobora guhurirayo nazo, batanitaye ku gaciro kabo. Usanga bishakira kugenda gusa ahubwo ngo barangamiye ibyo kubaka inzu no gutwara imodoka nziza. Nta n’umwe utekereza uko yakwikorera ibimubyarira amafaranga.”

Ariko kandi, nubwo abahonotse iri curuzwa basakaza ubuhamya bw’ibyo bahuuye nabyo, ntibibuza abandi bakobwa kwifuza kujyayo ndetse yewe hari n’abahonotse ibyo bagerageza gusubirayo.

Ibitekerezo

  • Ubu ikigezweho ni impyiko bazikujaburamo iyo ubuze ubwishyu bakajugunya gasiya
    Ngaho nababwira iki no akomeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa