skol
fortebet

OMS yisubiyeho ku cyemezo cyo kugena Robert Mugabe nk’umukorerabushake

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, ryisubiyeho ku cyemezo cyo guha perezida Robert Mugabe umwanya wa ambasaderi w’umukorerabushake nyuma y’igitutu.
Mu itangazo umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yasohoye yagize ati:"Numvise nitonze abantu bose bagaragaje impungenge."Icyemezo cya Dr Tedros cyari cyateje impagarara nyinshi.
Mbere yari yabanje gushimagiza Zimbabwe kubera kwitangira urwego rw’ubuzima. Ariko abanega Bwana Mugabe cyane bavuga ko urwego rw’ubuzima muri (...)

Sponsored Ad

Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, ryisubiyeho ku cyemezo cyo guha perezida Robert Mugabe umwanya wa ambasaderi w’umukorerabushake nyuma y’igitutu.

Mu itangazo umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yasohoye yagize ati:"Numvise nitonze abantu bose bagaragaje impungenge."Icyemezo cya Dr Tedros cyari cyateje impagarara nyinshi.

Mbere yari yabanje gushimagiza Zimbabwe kubera kwitangira urwego rw’ubuzima.
Ariko abanega Bwana Mugabe cyane bavuga ko urwego rw’ubuzima muri Zimbabwe rwangiritse cyane ku butegetsi bwe, birimo no kuba abakozi batishyurwa ndetse n’ibura ry’imiti.

Ibi byatumye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa kiremwamuuntu mu gihugu, Doug Coltart ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter abaza OMS uburyo yagennye umuntu nka Bwana Mugabe "kuba ambasaderi mu rwego rw’ubuzima, kandi yarangije urwo rwego mu gihugu cye."

Abantu benshi banenga Mugabe bavuga ko urwego rw’ubuzima rwazahaye cyane Icyo cyapa kiragira kiti "ubuzima bwagiye ku mbwa"
Abandi bakoresha Twitter bashinje perezida w’imyaka 93 kujya mu mahanga kwivurizayo.

Hagati aho, guverinoma y’Ubwongereza yasobanuye icyo cyemezo cya OMS nk’"igitangaje kandi kibabaje" kubera politike yo kutihanganira uburenganzira bwa kiremwamuntu ndetse itanga impuruza ko ibi bishobora kubangamira gahunda z’ubuzima za OMS.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko yagize ngo ni "ikinyoma cyo ku munsi wo kubeshya", mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko ibi "bitandukanye n’amatwara y’Umuryango w’Abibumbye yo kubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu no guha agaciro ubuzima."

Perezida wa Zimbabwe amaze igihe yotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, EU, kubera ihungabanywa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Nyuma yo kwamaganwa cyane, ku wa Gatandatu Dr Tedros yari yavuze ko "ari kongera gutekereza ku buryo bwo kubahiriza indangagaciro za OMS".

Bwana Mugabe yari yagenwe hagamijwe ko yafasha kurwanya indwara zitandura zirimo nk’umutima ndetse na asima [asthma].

Dr Tedros ni we mu nyafurika wa mnere uyoboye OMS. Yatowe mu kwa Gatanu agamije kuvugurura uru rwego rufatwa nk’urukoreshwa mu nyungu za politike.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa