skol
fortebet

Papa Francis yasabye Abayobozi ba RDC gukora igikwiye amahoro akagaruka mu gihugu

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Faransis yasabye ko amahoro agaruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ko anasaba b’abayobozi b’ iki gihugu gushyira mu gaciro.
Ni mu gihe polisi itangaza ko abantu 21 aribo bamaze guhitanwa n’ubushyamirane bwa politiki butewe n’uko Perezida uriho Joseph Kabila atavuye ku butegetsi. Manda ye irangiye kuwa 19 Ukuboza 2016.
Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu wo muri Amerika Human Rights Watch wo utangaza ko umubare w’abamaze gupfa ugera (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Faransis yasabye ko amahoro agaruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ko anasaba b’abayobozi b’ iki gihugu gushyira mu gaciro.

Ni mu gihe polisi itangaza ko abantu 21 aribo bamaze guhitanwa n’ubushyamirane bwa politiki butewe n’uko Perezida uriho Joseph Kabila atavuye ku butegetsi. Manda ye irangiye kuwa 19 Ukuboza 2016.

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu wo muri Amerika Human Rights Watch wo utangaza ko umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 26, kandi ko ushobora kwiyongera.

Ikindi kandi, abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu 275 mu minsi mike ishize. Abo barimo abayobozi batavuga rumwe na Leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru.

Perezida Joseph Kabila yarangiye kuwa mbere isasita z’ijoro, ariko yahisemo kuguma ku butegetsi, kandi nta mugambi afite wo gukoresha amatora. Ubu itsinda ry’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika bakoresha ibiganiro, basabye ko haboneka ubwumvikane mbere y’umunsi wa Noheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa