skol
fortebet

Paris:Imirambo y’abishwe na Coronavirus igiye kuzajya ibikwa mu isoko ry’ibiribwa

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mu majyepfo y’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, icyumba gikonjesha mu isoko rinini ry’ibiribwa ryitwa Rungis kigiye guhindurwa uburuhukiro bw’imirambo y’abantu bishwe na Coronavirus.

Sponsored Ad

Polisi mu mujyi wa Paris yatangaje ko iki cyumba gihora gikonjesheje muri iri soko ry’ibiribwa rya Rungis rihereye mu majyepfo ya Paris, ubuyobozi bwemejwe ko gikoreshwa mu kubika imirambo y’abari guhitanwa n’iki cyorezo

Iki cyumba kigiye guhindurwa ububiko bw’amasanduku y’imibiri y’abishwe na Coronavirus, nyuma y’uko abashinzwe uburuhukiro mu Bufaransa, bakomeje kurwana intambara yo kubona aho bashyira imirambo y’abapfuye ikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Amasanduku ya mbere arimo imibiri y’abishwe na Coronavirus aratangira gushyirwa muri iki cyumba kuri uyu wa Gatanu. Iyi nyubako ikaba ifite ubushobozi bwo kujya yakira amasanduku hagati ya 800 na 1000.

AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuyobozi wa Polisi ya Paris, Didier Lallement, yavuze ko iki gikorwa cyari gikenewe mu gufasha uyu mujyi mu guhangana n’ikibazo cy’abicwa na Coronavirus, aho abarenga 4000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Bufaransa, avuga ko ‘iki cyorezo byitezwe ko kizakomeza no mu byumweru byinshi biri imbere.

Kugeza ubu Paris ni ko gace k’u Bufaransa kibasiwe cyane na Coronavirus. Kuva ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha, abo mu miryango y’abapfuye bazaba bemerewe kujya kubasezeraho muri icyo cyumba cy’iryo soko, ariko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku.

Ubuyobozi buvuga ko iryo soko rizakomeza gufungura imiryango kandi rikagurisha n’ibiribwa uko byari bisanzwe. Ubwo buruhukiro buririmo bukaba buherereye ku mpera yaryo kandi hitaruye ibindi bice.

Amasanduku azajya akurwa mu cyumba cy’iryo soko ajyanwa mu marimbi cyangwa aho batwikira imirambo mu Bufaransa n’ahandi.

Isoko ry’ibiribwa rya Rungis mu majyepfo ya Paris, mu gace kagurisha imbuto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa