skol
Kigali
startimes

Perezida Felix Tshisekedi nawe yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kurwanya COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 March 2020 Yasuwe: 3965

Perezida wa DR Congo,Felix Tshisekedi, yatangaje ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 muri iki gihugu yamaze kugeramo.


Nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gitangiye gukwirakwira muri Afurika ndetse kuri ubu kikaba kimaze kugera mu bihugu bisaga 30,Perezida Tshisekedi yafashe ingamba zo kurinda ko gikwirakwira mu gihugu cye.

Ingamba zafashwe na perezida Tshisekedi zirimo:

- Guhagarika ingendo zose ziva mu bihugu birimo iyi ndwara ziza muri DR Congo

- Abantu barenze 20 ntibemerewe guhurira ahantu rusange, uretse mu ngo zabo

- Gufunga amashuri yose mu gihugu mu gihe cy’ibyumweru bine,uhereye kuwa kane taliki ya 19 Werurwe 2020

- Gufunga ibikorwa byose by’amakoraniro y’abasenga mu byumweru bine

- Guhagarika ibikorwa bya siporo mu masitade n’ibindi bikorwa bya siporo rusange

- Gufunga inzu z’imyidagaduro (disco), utubare, café na restaurants

- Kubuza amakoraniro y’abashyingura, ko umurambo uzajya uvanwa mu buruhukiro ujyanwa ku irimbi uherekejwe n’abantu bacye.

Perezida Tshisekedi yavuze ko igihe cyo gushyira mu bikorwa ibi byemezo gishobora guhinduka bitewe n’uko iki cyorezo kifashe.

Imibare y’abamaze kubonwamo iyi virus muri DR Congo ubu igeze kuri 18.

Ku munsi w’ejo,Leta ya RDC yemeje ko abava mu Rwanda berekeza muri iki gihugu banyuze ku mupaka wa Goma babujijwe kwambuka kereka ufite impamvu ifatika kandi ukoresha laissez passer.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yajyanwe mu...

Umunyarwanda Kabuga Felicien ufungiye mu Bufaransa, biravugwa ko amerewe...
27 September 2020 Yasuwe: 1788 0

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye ateruye ingurube yo koroza...

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye,yongeye guca ibintu hirya no...
22 September 2020 Yasuwe: 2892 0

Ibaruwa irimo uburozi bwa ’ricin’ yari igiye guhabwa Trump muri White...

Ubutumwa burimo uburozi bwa ’ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump...
20 September 2020 Yasuwe: 2163 0

Indonesia: Abafashwe banze banze kwambara agapfukamunwa bari gutegekwa...

Mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Indonesia,abaturage bari gufatwa batambaye...
18 September 2020 Yasuwe: 754 0

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri...

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi...
14 September 2020 Yasuwe: 714 0

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye...
12 September 2020 Yasuwe: 828 0