skol
fortebet

Perezida Kim Jong Un yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi 20 bivugwa ko yapfuye

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya ruguru, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’iminsi 20 yari ishize, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru KCNA bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yatashye ku mugaragaro uruganda rukora ifumbire.

Byongeraho ko abantu bari bitabiriye ibyo birori byo gutaha urwo ruganda "bateye hejuru bamwishimiye" ubwo yahagera ku munsi w’ejo ku wa gatanu.

Iryo tangazwa ryo kongera kugaragara mu ruhamwe kwe - bwa mbere kuva yagaragara ku gitangazamakuru cya leta ku itariki ya 12 y’ukwa kane - rije rikurikira amakuru yahwihwiswaga ku isi ko ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe.

BBC dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ayo makuru mashya y’ibitangazamakuru byo muri Koreya ya ruguru.

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nyuma cyatangaje amashusho kivuga ko agaragaza perezida Kim akata igitambaro n’umukasi hanze y’uruganda.

Abajijwe ku byatangajwe ko ari ukongera kuboneka kwa Bwana Kim, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye abanyamakuru ko adashaka kugira icyo ahita abitangazaho.

Igitangazamakuru cya leta kivuga iki?

Nkuko ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru bibitangaza, Bwana Kim yari aherekejwe n’abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo muri icyo gihugu, barimo na mushiki we Kim Yo Jong.

Bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yakase igitambaro mu birori byo gutaha urwo ruganda ruri mu karere ko mu majyaruguru y’umurwa mukuru Pyongyang.

Ngo nuko abantu bari bitabiriye ibyo birori "batera hejuru basabwe n’ibyishimo" ubwo babonaga Bwana Kim.

Ibyo biro ntaramakuru bya leta byongeraho ko Bwana Kim yishimiye imikorere y’urwo ruganda, ndetse arushimira umusanzu warwo mu iterambere ry’inganda mu gihugu no mu rwego rw’ibiribwa.

Ni iki cyatangije guhwihwisa ku buzima bwe?

Guhwihwisa ku buzima bwa Kim byatangiye ubwo yaburaga mu birori byo kwizihiza itariki y’amavuko ya sekuru Kim II Sung akaba ari na we washinze iyi leta, biba ku itariki ya 15 y’ukwa kane.

Ibyo birori byo kwizihiza isabukuru ye ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane mu gihugu, kandi Bwana Kim akenshi yizihiza uwo munsi mukuru asura aho sekuru ashyinguye. Bwana Kim nta na rimwe mbere yari yarigeze asiba ibyo birori.

Nuko haza kugaragara amakuru ku rubuga rwa internet rw’abatorotse ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru avuga ko Bwana Kim arwaye.

Umuntu utaratangajwe izina yabwiye urwo rubuga Daily NK ko yumva ko kuva mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize yakomeje kugira ibibazo by’imikorere y’umutima "ariko bigahuhuka nyuma yaho akomeje gusura inshuro nyinshi umusozi wa Paektu".

Ibyo byatumye ibitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru ishingiye ku makuru yatanzwe n’umuntu umwe.

Nuko ibiro ntaramakuru bitangira gukoresha ibyo uwo muntu yavuze, kandi ni byo byongiye byakomeje gutangazwa kugeza ubwo amakuru amwe yatangiye kuvuga ko inzego z’ubutasi zo muri Koreya y’epfo no muri Amerika ziri kugenzura ayo makuru.

Ariko noneho haza gutangazwa umutwe w’inkuru urushijeho kuba uwa byacitse, watangajwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika, uvuga ko mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru aremembye nyuma yo kubagwa umutima.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, asa nk’uwenyegeje ayo makuru y’ibihuha ubwo ku itariki ya 29 y’ukwa kane yavugaga ko abategetsi b’Amerika "badaheruka" Bwana Kim.

Ariko, itangazo ryasohowe na leta ya Koreya y’epfo, ndetse n’amakuru yo mu nzego z’ubutasi z’Ubushinwa zaganiriye n’ibiro ntaramakuru Reuters, byose byemeje ko ibyo bitari ukuri.

Kim Jong-un yigeze abura mbere?

Yego. Bwana Kim yamaze iminsi 40 yarabuze mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2014, nyuma yo kwitabira igitaramo. Yongeye kugaragara hagati mu kwezi kwa cumi, yicumba imbago.

Icyo gihe igitangazamakuru cya leta nticyigeze gisobanura aho yari yaragiye. Ariko urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’epfo rwatangaje ko bishoboka ko yari yabazwe ku kagombambari k’ibumoso kari kajeho ikibyimba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa