Kigali

Perezida Magufuli yatanze impano ya Eid-El Fitr ingana na miliyoni zisaga 10 ku bababaye

Amakuru   Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 25 June 2017 Yasuwe: 467 0

Perezida John Pombe Magufuli yatanze impano y’umunsi wa Eid El-Fitr ifite agaciro k’amashilingi ya Tanzaniya angana na miliyoni 10,9. Iyi mpano yayigeneye abashonji n’abababaye bo mu bigo by’i Dar Es Salam.

Iyi mpano, perezida Magufuli yayigeneye cyane cyane abana bato barererwa mu bigo by’imfubyi hamwe n’abandi batagira kirengera.

Swahilitimes ivuga ko impano Perezida Magufuli yatanze kuri uyu wa Gatandatu yari igizwe n’umuceri, ihene namavuta byose bigomba gutegurirwa umunsi mukuru w’Abayoboke b’idini ya Islam basoza igisibo none.

Perezida Magufuli yakoze ibi mu rwego rwo kwifatanya n’abatashoboye kubona icyo bashyira mu nda kuri uyu munsi Islam izirikanaho abababaye bose.

Ku itariki ya 25 Kamena, Aboyoboke b’idini ya Islam ku isi hose bizihije umunsi wa Eid el-Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan, ukwezi ko kwigomwa ku bayisilamu.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abayisilamu bateranira i Maka kuri uyu munsi
Author : Ferdinand Dukundimana

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nigeria: Abarenga 48 bamaze guhitanwa cyorezo cya korela

Muri Nijeriya, hatangijwe gahunda yo gukingira icyorezo cya korela mu...
18 September 2017 Yasuwe: 49 0

Uganda: Minisitiri w’ubuzima yatswe ruswa mbere yo kuvugwa

Minisitri w‘ubuzima mu gihugu cya Uganda, Sarah Opendi yatswe ruswa ubwo...
17 September 2017 Yasuwe: 1719 0

Nigeria: Abahungu barahiriye kwigira, gusa no kwambara nk’abakobwa-AMAFOTO

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’abasore n’abahungu badukanye imico...
14 September 2017 Yasuwe: 1841 0

Impinja eshatu zishwe no kubura umwuka biturutse ku mvura y’...

Impinja eshatu zari mu bitaro bya Kisiizi biherereye mu karere ka Rukungiri...
12 September 2017 Yasuwe: 1025 0

Imibereho y’abagore bafite ubwanwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri...

Hirya no hino ku isi hari abagore usanga bafite ubwanwa rimwe na rimwe...
9 September 2017 Yasuwe: 3289 0

Arabia saudite: Abagore barahezwa bikomeye, kuburyo babujijwe no gutwara...

Abagore bo mu gihugu cya Arabia saudite ngo babaho mu guhezwa gukomeye,...
6 September 2017 Yasuwe: 471 0