skol
fortebet

Perezida Museveni yahagaritse amashuri n’insengero mu gihe cy’ukwezi anafatira imyanzuro Abanya Uganda baba hanze

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amaze gutangariza kuri TV y’igihugu bimwe mu byemezo byo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus mu gihugu cya Uganda aho yategetse ko amateraniro yose ahuriza hamwe abantu afungwa mu gihe kingana n’ukwezi.

Sponsored Ad

Ibyemezo perezida Museveni yafashe mu rwego rwo kurinda ko Coronavirus yinjira muri Uganda birimo ko:

Guhera kuwa gatanu amashuri yose muri iki gihugu agomba gufunga igihe cy’ukwezi.

Ibikorwa byose by’amadini n’amateraniro y’abasenga,utubyiniro,imikino,utubari,ibitaramo,cinema, bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.Nta bukwe bwemewe mu minsi 32 iri imbere.

Inama zose zihuza abantu benshi, ibikorwa byo kwiyamamaza, amamurikabikorwa n’ibindi bihuza abantu benshi...nabyo bihagaritswe iminsi 30.Gushyingura bizajya bikorwa n’abantu ba hafi mu miryango.

Abaturage ba Uganda bavuye mu mahanga bagomba guhita bishyira mu kato mu minsi 14

Ku byerekeye abanya Uganda binjira mu gihugu n’abasohoka,perezida Museveni yagize ati “Abanya Uganda bazinjira mu gihugu ntibazakumirwa ariko baziyishyurira ikiguzi cyo gushyirwa mu kato.Abanyamahanga bashaka kujya hanze ntibazabibuzwa ariko bazabanza basinyire ko batazagaruka mbere y’iminsi 32.”

Nta muntu urwaye coronavirus urboneka muri Uganda kugeza ubu ariyo mpamvu Perezida Museveni yasabye abaturage be kuryamira amajanja no gukomeza ingamba zo kwirinda coronavirus ubwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa