skol
fortebet

Perezida Museveni yahagaritse ingendo zose kubera Coronavirus

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni,yatangaje ko ingendo zose z’imbere mu gihugu zihagarikwa mu minsi 14 kubera icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko ingendo zose yaba iz’imodoka,moto n’’ibindi binyabiziga bihagarikwa mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya coronavirus.

Iri hagarikwa ryo gutwara abantu n’ibintu riragira ingaruka ku batwara abantu mu ma bisi,moto,gari ya moshi,taxi n’ibindi.

Museveni yagize ati “Buri kintu gitwara abagenzi kirahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14.Ibi harimo amataxi,za bisi,Gari ya moshi zitwara abantu, boda boda.Imodoka zacu bwite zemerewe kugenda mu muhanda ariko zidatwaye abantu barenga 3.”

Museveni yabwiye abanya Uganda ko habonetse abandi bantu 5 banduye coronavirus bityo umubare w’abamaze kuyandura muri iki gihugu wageze ku bantu 14.Yavuze kandi ko amasoko yemerewe gukora ari acuruza ibiribwa n’imiti gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa