skol
fortebet

Perezida Museveni yategetse ko kuri uyu wa Gatandatu abanya Uganda biriza umunsi basengera Covid-19

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko ejo kuwa gatandatu ari umunsi igihugu cyose kizasengera icyorezo cya coronavirus.

Sponsored Ad

Perezida Museveni yavuze ko yagize iki gitekerezo akivanye ku muturage wa Uganda ufite "ibyo yeretswe n’Imana".

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Museveni yagize ati:

"Imana yamweretse ko nkwiye gutegura umunsi w’amasengesho mu gihugu hose, ateguwe neza, kugira ngo Imana idukize Covid-19...

"Ntangaje ko tariki 29/08/2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu n’umunsi w’ikiruhuko. Muzagume mu nzu cyangwa mu ngo zanyu, musenge."

Uganda kugeza ubu imaze kugira abantu 2,679 basanzemo coronavirus na 28 imaze kwica.

Igihugu cya Uganda giheruka koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19 ariko muri Nyakanga uyu mwaka, abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri Uganda bareze leta ko yababujije kongera gukora akazi kabo.

Ishyirahamwe ryabo ryavuze ko leta yavanguye ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bategerana.

Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.

Moto zemerewe gusa gutwara imizigo bituma abakora aka kazi bamagana icyo cyemezo.

Bavuze ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.

Ikirego abamotari bareze leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa