skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda iri mu butumwa bw’amahoro yatangiye kugeza amazi meza ku baturage

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika batuye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Bangui batangiye guhabwa amazi meza n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ni umushinga watangiye tariki ya 14 Nyakanga 2020, biteganyijwe ko mu byumweru bitatu uzaba warangiye abaturage batangiye kuvoma ayo mazi.

Ni umuyoboro w’amazi uzabasha kugaburira abaturage bari mu duce twibasiwe n’ibura ry’amazi turi ahitwa Ngongonon ya Kabiri, Ngongonon ya Kane na Galabadja ya Kane hose ni mu murwa mukru wa Bangui. Ni umushinga ufite agaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi 50 (US$50,000).

Assistant Commissioner of Police (ACP), Safari Uwimana niwe uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Bangui, yavuze ko uyu mushinga wo kugeza mazi meza ku baturage batuye i Bangui biteganyijwe ko uzaba warangiye neza mu byumweru bitatu. Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro tariki ya 14 Nyakanga 2020 ubwo hari bamwe mu bayobozi b’igihugu cya Repubulika ya Santarafurika ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu.

ACP Safari akomeza avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu nshingano abapolisi b’u Rwanda bafite muri kiriya gihugu zo kurinda abaturage b’abasivili.

Yagize ati “Zimwe mu nshingano z’intumwa z’umuryango w’abibumbye hano muri iki gihugu ni ukurinda abasivili, ariko nanone turi mu bihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya koronavirusi. Niyo mpamvu amazi meza akenewe cyane mu gufasha abaturage.”

Itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda ryatangiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika mu murwa mukuru wa Bangui guhera mu mwaka wa 2014. Kuva bagera muri uyu murwa mukuru ndetse n’ahandi bakorera muri iki gihugu abaturage baho barishimira imibanire myiza babanyemo n’abapolisi b’u Rwanda.

Usibye iki gikorwa cyo gutanga amazi meza, mu gihe abapolisi bamaze muri iki gihugu bagiye bageza ku baturage ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza yabo, twavuga igikorwa cy’umuganda basukura aho batuye ndetse n’umujyi wose muri rusange.

U Rwanda rufite amatsinda abiri muri iki gihugu cya Repubulika ya Santarafurika, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140. Muri aya matsinda harimo irishinzwe kugarura ituze mu baturage, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse n’imirimo ijyanye no guherekeza abantu n’ibindi bitandukanye.

Hari n’irindi tsinda rishinzwe umutekano wa Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,kurinda abayobozi bahagarariye umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri Leta y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa