Kigali

Perezida Ali Bongo wa Gabon ngo ‘ntiyapfuye arimo koroherwa’

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 November 2018 Yasuwe: 533

Umuvugizi wa Perezida wa Gabon yanyomoje abaherutse gutangaza ko Perezida Bongo yapfuye bikagirwa ibanga avuga ko arebye cyane ariko atari nka mbere.

Ni mu gihe hamaze iminsi ibihuha ku buzima Perezida Bongo w’imyaka 59, aho bamwe bavuga ko afite indwara yaturutse ku ndwara y’umutima.

Ari kuvurirwa muri Arabia Saudite, uburwayi bwaturutse ku munaniro ukabije bwo guturika imitsi y’ ubwoko.

Umuvugizi we Ike Ngouoni yavuze ko perezida Bongo arimo koroherwa ku mpande zose.

Ngouoni ntaho yigeze avuga ko Perezida Bongo arwaye umutima, ahubwo yavuze ko ava amaraso bigasaba abaganga kumwitaho.

Ali Bongo yasimbuye ku butegetsi se Omar Bongo mu 2009, wari uyoboye iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika imyaka irenga 40.

Muri 2016 yatsinze amatora ya kabiri yaranzwe n’imvururu no gushinjanya ubujura bw’ amajwi. Muri iyi minsi Bongo ari kuvurirwa muri Arabia Saudite, Riyadh, utavuga rumwe na Leta muri Gabon Jean Ping, yongeye kwemeza ko ari we yatsinze amatora.

Mu mpera z’ icyumweru gishize ikinyamakuru cyo muri Gabon cyahagaritswe amezi atatu kubera ko cyanditse ko igihugu kidafite ukiyoboye kandi ko ahubwo Minisitiri w’ Intebe yagirwa Perezida w’ inzibacyuho.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyeshuri bafite Virus ya SIDA muri Afurika y’ Epfo bashyizeho uburyo...

Abanyeshuri biga muri Kaminuza zo muri Afurika y’ Epfo banduye Virus itera...
9 December 2018 Yasuwe: 4090 0

Barack Obama yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwa George H.W. Bush wabaye...

Barack Obama umwirabura wa mbere yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za...
1 December 2018 Yasuwe: 2833 0

Resitora Frankie & Benny’s yadukanye agashya mu kugaburira abakiriya...

Muri iki gihe biragoye ko umuntu ufite telefone yo irimo whatsApp...
30 November 2018 Yasuwe: 1413 1

Umuririmbyikazi warokotse ya mpanuka y’ ubwato yavuze akababaro yanyuzemo n’...

Umuririmbyi IRYN Namubiru yatangaje uko byamugendeye kugeza arokowe...
29 November 2018 Yasuwe: 2412 0

Uganda: Hari umuntu bikekwa ko yishwe n’ icyorezo cya Ebola

Umuturage wapfiriye mu bitaro by’ikitegererezo bya Kampala kuri uyu wa Mbere...
27 November 2018 Yasuwe: 486 0

Uganda: Abasore n’ inkumi barenga miliyoni 2 na 600 barasambana

Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda kuri uyu wa 26 Ugushyingo yatangaje ko...
27 November 2018 Yasuwe: 1324 1