skol
fortebet

Raila Odinga yariye ibiryo birimo uburozi agubwa nabi

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi muri Kenya Raila Odinga ku wa Kabiri w’ iki cyumweru yafashwe n’ uburwayi ajya kwisuzumisha mu bitaro bya Karern mu mujyi wa Nairobi, abaganga bemeza ko yahumanyijwe n’ ibiryo birimo uburozi.
Nubwo byagenze gutyo ariko abaganga bamwitayeho, bituma atamara igihe kinini muri ibyo bitaro kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe yahise asezererwa.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Raila Odinga umwe mubayobozi b’ ihuriro ry’ amashyaka (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi muri Kenya Raila Odinga ku wa Kabiri w’ iki cyumweru yafashwe n’ uburwayi ajya kwisuzumisha mu bitaro bya Karern mu mujyi wa Nairobi, abaganga bemeza ko yahumanyijwe n’ ibiryo birimo uburozi.

Nubwo byagenze gutyo ariko abaganga bamwitayeho, bituma atamara igihe kinini muri ibyo bitaro kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe yahise asezererwa.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Raila Odinga umwe mubayobozi b’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi NASA asoza inama irimo y’ iryo huriro irimo kubera Naivasha ariko ngo ntabwo ajyayo bitewe n’ uko afite gahunda yo kujya gusura umukobwa we Rosemary Odinga urwaye mu bitaro byo muri Afurika y’ Epfo.

Umuvugizi we Dennis Onyango yagize ati “Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe bwana Odinga arerekeza muri Afurika y’ Epfo gusura umukobwa we urwariyeyo. Rosemary Odinga”

Tariki 28 Gashyantare nibwo uwo mukobwa Rosemary Odinga yagejejwe muri Afurika y’ Epfo kugira ngo yitabweho n’ abaganga nyuma y’ aho yari amaze iminsi 11 avurirwa mu bitaro byo muri Kenya. Uwo mukobwa arwaye ikibyimba ku bwonko.

Ibindi birebana n’ uburwayi bw’ umukobwa wa Raila Odinga kanda hano Rosemary Odinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa