skol
fortebet

RDC: Abaturage bigabije imihanda bishimira ihagarikwa rya Guma mu rugo

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yaraye atangaje ko ibikorwa bitandukanye byari byasubitswe mu Mujyi wa Kinshasa bikomorewe mu ijambo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Amatsinda y’abantu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahise yigabiza imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, mu kwishimira ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko igihe cy’amezi ane cy’ibihe bidasanzwe kirangiye.

Perezida Tshisekedi yanatangaje ko ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gahoro gahoro, harimo no gufungura amabanki, amaduka, za ’restaurants’ n’utubari, guhera kuri uyu wa gatatu.

Gutwara abantu n’ibintu, guhurira ahantu ha rusange, inama n’ibikorwa by’iminsi mikuru nabyo byahawe uruhushya.

Amashuri, za kaminuza n’ibindi bigo by’uburezi byatangajwe ko bizafungura imiryango ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa munani.

Ni mu gihe insengero, ibibuga by’imikino, ibibuga by’indege n’imipaka ihuza DR Congo n’ibindi bihugu byo bizafungurwa ku itariki ya 15 y’ukwa munani.

Ibihe bidasanzwe muri DR Congo byari byashyizweho ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatatu ubwo umubare w’abanduye wari urimo kwiyongera bikomeye.

Mu mibare yatangajwe y’ubwandu bushya yo mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye igabanuka ry’abandura iki cyorezo muri iki gihugu.

Kugeza ubu muri DR Congo hamaze gutangazwa abantu 8,543 banduye Covid-19, muri bo 196 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Iyi virusi imaze kugera mu ntara 14 muri 26 zigize DR Congo (intara 25 n’umujyi wa Kinshasa nawo ufatwa nk’intara), kuva ku itariki ya 10 y’ukwa gatatu ubwo umurwayi wa mbere yatangazwaga.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ingamba zo kwirinda coronavirus - zirimo nko guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri ahari abandi bantu - zikomeje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa