skol
fortebet

RDC: Habonetse abarwayi 43 ba Coronavirus muri gereza imwe ya gisirikare

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

Gereza ya gisirikare ya N’dolo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatangaje ko imfungwa 43 zemejwe ko zanduye icyorezo cya coronavirus, abategetsi ba gereza n’abo mu rwego rw’ubuvuzi bakaba bari gukumira ko izindi mfungwa zakwandura.

Sponsored Ad

Profeseri Steve Ahuka ukuriye ibikorwa by’ubutabazi muri DR Congo, yavuze ko hari kurebwa uburyo bwo guhagarika ubwandu muri iyo gereza iri mu murwa mukuru Kinshasa.

Ubwo yasuraga iyo gereza ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Bwana Ahuka yagize ati:

"Turi gutekereza ku gushyira amahema mu mbuga ya gereza mu rwego rwo kwita ku bantu banduye ndetse no guhumanura ahantu handuye".

Yanavuze ko hakomeje gukorwa iperereza ngo harebwe niba hari abandi banduye.

Kuva ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, muri DR Congo hamaze kwemezwa abantu 604 barwaye Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

96% by’abo babwayi bose babonetse i Kinshasa, umujyi wahindutse indiri y’iyi ndwara muri icyo gihugu. Muri abo 32 imaze kubica naho 75 barayikize.

Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko bakoze ubushakashatsi ngo barebe uburyo icyo cyorezo cyinjiye muri gereza bagasanga cyarinjijwemo n’umugore wari ugemuriye umugororwa.

Mu kiganiro na Top Congo FM, Dr. Eteni Longondo, yavuze ko iyo gereza irimo imfungwa zigera ku 2000 nubwo itubakiwe kwakira abantu bangana batyo. Bivugwa ko Gereza ya Ndolo ifungiyemo abagororwa bakubye hafi inshuro enye umubare w’abo ifitiye ubushobozi bwo kwakira.

Yavuze ko abasanzwemo Coronavirus bashyizwe mu kato. Imfungwa zose zigiye gusohorwamo, gereza yose igaterwamo umuti wica Coronavirus, imfungwa zose zisuzumwe hanyuma abatarandura basubire muri gereza.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ifite impungenge ko Coronavirus ishobora gukwirakwira byihuse mu zindi mfungwa no mu bajya kuzisura. Yasabye ko imfungwa zishinjwa n’izahamwe n’ibyaha byoroheje zirekurwa mu kugabanya ubucucike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa