skol
fortebet

RDC: Imvura nyinshi cyane yahitanye abantu 24 isenya amazu abarirwa mu bihumbi mu mujyi wa Uvira

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko abantu 24 bahitanywe n’imvura ikaze cyane yaguye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 17 Mata 2020, mu gace ka Uvira gahana umupaka n’u Burundi.

Sponsored Ad

Itangazo ryaraye risohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya RDC,Felix Tshisekedi ku rubuga rwa Twitter, ryavuze ko abandi barenga 45 bakomeretse, n’amazu menshi cyane bivugwa ko arenga ibihumbi 3000 yangiritse.

Iki gihugu gisanzwe kandi gihanganye n’ibyorezo bya coronavirusi hamwe na Ebola yasubiye kugaragara mu gace ka Beni mu majyepfo ya RDC.

Iyi mvura karundura yaguye mu ntara za Kivu y’Amagepfo, Haut-Lomami, Maniema na Tanganyika yatumye haba imyuzure yahitanye abantu n’ibintu, nk’uko Perezida w’igihugu Félix-Antoine Tshisekedi yabibwiye inama y’abaminisitiri idasanzwe yakoresheje ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu akoresheje iyakure [video conference].

Yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo batabare abaturage bahuye n’ibyago.

Ejo ku wa gatanu, icyegera cy’umukuru w’umujyi wa Uvira, Kiki Kapenda Kifara, yabwiye radiyo Okapi yo muri icyo gihugu ko ibikorwa byo gushaka abantu baguweho n’amazu byari bigikorwa.

Bwana Kapenda yavuze kandi ko kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatanu, uruzi rwa Mulongwe rwari rukirengerwa n’amazi yavaga mu misozi agaca mu mihanda y’uwo mujyi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko inzego z’ubutegetsi zikomeje gushakisha indi mibiri y’abantu ishobora kuba yaratwawe n’umuvu w’amazi.

Umwe mu bakomeretse, Denis Mbooka, yagize ati “Navunitse ukuboko ndetse ngira n’ibindi bikomere, inzu yanjye yatwawe n’amazi kubera imvura imaze iminsi igwa muri aka gace.”

Guverineri wa Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje, yavuze ko abenshi mu bapfuye ari abana, inzu zirenga 400 zikaba ari zo zamaze kwangizwa n’iyi mvura ariko bakomeje kureba n’ibindi byangijwe.

Amakaritsiye ya Kasenga, Kakombe na Mulongwe niyo yibasiwe cyane n’uyu mwuzure nk’uko amakuru abivuga.

Ibi bibaye mu gihe igihugu cya RDC gihanganye n’indwara ya Covid-19 kuva ku wa 10 z’ukwa gatatu, aho abarenga 287 aribo bamaze kumenyekana ko bayanduye, naho 23 ikaba imaze kubahitana.

Muri icyo gihugu kandi hngeye kugaragara icyorezo cya Ebola, nyuma y’iminsi gisa n’icyari cyaracogoye.


Ibitekerezo

  • IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere.Nibyo bita Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa