skol
fortebet

Reba ingona yitwa Osama yariye abantu barenga 80 mu mudugudu wa Uganda ubwo yafatwaga n’abantu barenga 50 [Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kera habaye, umudugudu wo muri Uganda ntiwigeze ugira amahoro kubera ko hari ikintu kirya abantu cyane cya mbere ku Isi. ‘Ingona yiswe Osama’, yabaga mu kiyaga cya Victoria kandi nta muntu n’umwe wigeze ahura nayo ngo arokoke

Sponsored Ad

Gupima 16ft kuva ku munwa wayo kugeza ku murizo, no gupima toni imwe, Osama ngo yariye abantu benshi abandi benshi baramugaye kubera yo.

Ingona, bivugwa ko yari imaze imyaka irenga 75 igihe byavugwaga ko yariye se w’abana babiri Bosco Nyansi, umurobyi w’aho bavumbuye imyenda yashwanyaguritse ireremba hejuru y’amazi. Bivugwa ko Osama yariye abantu barenga 80 bose baturuka mu mudugudu wa Luganga muri Uganda.

Kuva mu 1991, Osama yibasiye abato n’abakuru, irya abagera kuri kimwe cya cumi cy’abatuye b’uwo mudugudu. Abaturage bo mu Mudugudu wa Luganga bigeze kwita iyi ngona ‘John Major’ kubera ubunini bwe ndetse n’izina rye ryamamaye ku isi muri kiriya gihe.

Ariko nyuma y’iterabwoba n’ibitero bya al-Qa’eda byibasiye ambasade z’Abanyamerika muri Kenya na Tanzaniya, iyi ngona yongeye kubatizwa bayita Osama. Yatwaraga abana kure y’inkombe ubwo bageragezaga kuvoma ngo buzuze indobo amazi. Yakundaga koga munsi yubwato bw’abarobyi ikabuhirika.

Nk’uko amakuru abitangaza, Osama yatangiye kwerekana imyitwarire idasanzwe ku ngona. Yasimbukaga ikagwa mu bwato bw”ibiti mbere yo gutwara ababurimo. Paul Kyewalyanga yari inyuma y’ubwato bwe abuyoboye mu gihe murumuna we Peter yarobaga umuhigo ubwo Osama yinjiraga muri ubwo bwato.

Kyewalyanga yatangarije The Telegraph ati: “Gusa yavuye mu mazi isa n’ihagaze maze yinjira mu bwato. Inyuma y’ubwato aho nari nicaye harengewe n’amazi. Mu gihe Pawulo yahamagaraga asakuza ngo mutabare, ingona yegereye ukuguru kwa Petero itangira gukurura.”

Ati: “Petero yari afashe uruhande avuza induru. Barwanye nk’iminota itanu kugeza numvise ijwi rirenga. Petero avuza induru ati:yamvunnye ukuguru. Hanyuma ararekura, imukururira imujyana mu kiyaga. Nyuma y’iminsi mike, twabonye umutwe n’ukuboko kwe. “

Iterabwoba rya Osama ryibasiye umudugudu. Abana babujijwe kujya ku nkombe, imibereho y’abaturage yaari ishingiye ahanini n’uburobyi. Mugihe bamwe birinze ikiyaga, abandi ntibahungabanye. John Mangene w’imyaka 64 yagize ati: “Icyo twashoboraga gukora ni ugusenga.” Ati: “Twakoze byinshi. Nabyukaga mu gicuku nkapfukama. ”

Abantu 15 gusa ni bo bumvise ku menyo ya Osama bakayirokoka, kandi babayeho kuvuga imigani. Imiryango myinshi yaburiye abayo mu maboko ya Osama bifuzaga ko umunsi umwe iri terabwoba ryarangira Osama igafatwa.

Amaherezo, iminsi ya Osama yo guhiga abantu mu kiyaga kinini cya Afurika yarangiye mu 2005, ubwo yagwaga mu mutego w’abayobozi bakoresheje inyama zishinze ku cyuma, maze bayuriza ikamyo bayivana muri uyu mudugudu. Byari ibyishimo bikomeye ku baturage.

Osama yafashwe n’abagabo 50 n’abayobozi bashinzwe kurengera inyamanswa zo mu gasozi, nyuma yo kuyitega no kuyitegerereza mu majyepfo ya Uganda iminsi n’amajoro arindwi yose. Ubu Osama ni umutungo wa Uganda Crocs Ltd.

Abayobozi bavuga ko Osama izakoreshwa mu kongera ubu bworozi, ikazamara iminsi isigaye yibaruka izindi ngona impu zazo zikorwamo amasakoshi n’ibindi.

Alex Mutamba, nyiri Crocs Ltd ya Uganda woroye bene izi nyamaswa zigera ku 5.000, yemeye icyifuzo cy’ubuyobozi bw’inyamanswa muri iki gihugu cyo kwakira Osama yagize ati:

Ingona zose za Nili nka Osama zizarya ikiremwa muntu nizibona ko ifasi yabo irimo kuvogerwa no kwigarurirwa.

Uganda izwiho ibikururuka hasi byinshi byarya abantu. Mu myaka ya za 70, bivugwa ko Idi Amin wahoze ari umunyagitugu wayoboraga iki gihugu, ngo yajugunye ababana n’ubumuga 4000 mu masoko y’ingona ya Nili, bikekwa ko ariho Osama yaba yrakomoye ubugome bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa