Perezida Museveni w’imyaka 76 afite abakobwa 3 yabyaranye n’umufasha we Janet Museveni nawe usanzwe ari umunyapolitiki muri Guverinoma ya Uganda aho ari minisitiri w’Uburezi.
Museveni yageze ku butegetsi mu mwaka wa 1986 ndetse kuri ubu akaba abumazeho imyaka 34 ndetse arikwiyamamariza kubugumaho.
Perezida Museveni n’umufasha we babyaranye abana 4 barimo abakobwa 3 bose bakuze bavamo abagore ndetse n’uyu muhungu we n’umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda.
Madamu Janet Museveni yatangaje ko abakobwa be bakuze bafite inshingano ndetse bose barashyingiwe.
Abakobwa ba Museveni barimo uwitwa Diana Museveni washyingiranywe na Geoffrey Kamuntu.Harimo kandi Patience Rabwogo wabaye umupasiteri,Yashyingiranwe na Odrek.
Uwa nyuma ni icyamamare cyane yitwa Natacha aho asanzwe aba mu ruganda rw’abanyamideli.Yashyingiranywe na Edwin Karugire
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN