skol
fortebet

Shisha igiye guhagurukirwa mu Rwanda bitewe n’uburozi yifitemo

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko hari umugambi wo guhagurukira itabi rya Shisha ngo ntirizongere kunyobwa mu ruhame bitewe nuko basanze rifite uburozi bukomeye kurusha andi matabi yose abantu banywa.
Shisha ni itabi riba rigira impumuro y’imbuto zinyuranye. Urinywa akurura umwuka yifashishije umugozi uba ucometse ku ruhombo riba riturukamo ariko ryabanje kunyura mu mazi. Ibi bikorwa hanifashishijwe n’ikara ricanwa ku mutwe w’uru ruhombo. Niyonsenga Simon Pierre, umuyobozi mu Kigo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko hari umugambi wo guhagurukira itabi rya Shisha ngo ntirizongere kunyobwa mu ruhame bitewe nuko basanze rifite uburozi bukomeye kurusha andi matabi yose abantu banywa.

Shisha ni itabi riba rigira impumuro y’imbuto zinyuranye. Urinywa akurura umwuka yifashishije umugozi uba ucometse ku ruhombo riba riturukamo ariko ryabanje kunyura mu mazi. Ibi bikorwa hanifashishijwe n’ikara ricanwa ku mutwe w’uru ruhombo.

Niyonsenga Simon Pierre, umuyobozi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko ‘Shisha’ ifite uburozi muri yo kurusha andi matabi abantu banywa, ku buryo hari n’umugambi wo kuyihagurukira ngo ntizongere kunyobwa mu ruhame, kuko mu Rwanda hari n’itegeko ribuza kunywa itabi mu ruhame.

Yagize ati “Uko shisha yica niko n’isegereti ryica. Ikindi ni uko igira nicotine nyinshi kurusha itabi risanzwe. Ni ukuvuga ngo unyoye shisha, uba unyoye nk’amatabi agera ku 100 kugeza kuri 200. Noneho abantu bari mu kabari bose ukabahaho, nawe wagiye kwinywera amazi cyangwa fanta…”

Yakomeje agira ati “Mujya mubona ko polisi ijya mu tubari igafunga ahari urusaku rwinshi, ndetse twifuza ko izagera n’aho (hari za Shisha), ni imikoranire turimo turategura hamwe na polisi y’igihugu, kureba muri utwo tubari, ahanywerwa iryo tabi rya shisha bakarisohoramo.”

Ibi bitangajwe mu gihe iritabi rya Shisha rimaze kwamamara cyane mu Rwanda kuburyo bigoye kuba wajya mu kabari kagezweho ngo ntusange bari kuritumura. Benshi mu barinywa ni urubyiruko ndetse usanga benshi muri bo batanemera ko Shisha ari itabi ryagira ingaruka kimwe n’andi matabi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa