skol
fortebet

Sobanukirwa uko wakwirinda indwara Demantia yibasira abakuze

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Dementia ni uburwayi bukunze kwibasira abageze mu za bukuru, bagahindura imyitwarire, bakibagirwa banarangwa n’umunabi, itsinda ry’abahanga 24 mu buzima bagaragaje ko 35 % by’ubu burwayi biterwa n’ibyo umuntu abayemo.
Ibitera iyi ndwara ikunze kwibasira abari mu za bukuru akenshi ngo bitangira bakiri mu bwana bwabo nk’ uko bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na The Lancet.
Ikinyamakuru itv.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko 20% by’iyi ndwara (...)

Sponsored Ad

Dementia ni uburwayi bukunze kwibasira abageze mu za bukuru, bagahindura imyitwarire, bakibagirwa banarangwa n’umunabi, itsinda ry’abahanga 24 mu buzima bagaragaje ko 35 % by’ubu burwayi biterwa n’ibyo umuntu abayemo.

Ibitera iyi ndwara ikunze kwibasira abari mu za bukuru akenshi ngo bitangira bakiri mu bwana bwabo nk’ uko bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na The Lancet.

Ikinyamakuru itv.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko 20% by’iyi ndwara byakwirindwa biciye mu burezi umuntu ahabwa iyi ndwara ikimufata, akitabwaho by’umwihariko mu ngingo zikorana no kumva, kuvurwa umubyibuho ukabije ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Naho akandi 15% kavurwa no kugabanya itabi, kongera imirimo y’amaboko, kwivuza Diyabete kandi akanagirana umubano mwiza na bagenzi be.

Ngo ibi byose byafasha uwafashwe n’indwara yo kwibagirwa no guhorana umunabi ikunze gufata abageze mu za bukuru kurusha gufata imiti ituma ubwonko busubira ku murongo kuko iyo miti ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’uyifata nk’ uko bivugwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya Southern California.

Iyi ndwara ya Dementia iri kugenda yibasira benshi mu batuye Isi nko mu Bwongereza, ababarirwa mu 850,000 barayirwaye kandi umubare ugenda wiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa