skol
fortebet

Sudani y’Epfo: Abana 15 bishwe n’indwara y’ uruhu kandi barayikingiwe

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima muri Sudani y’Epfo yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa Gicurasi gusa, abana bagera kuri 15 bamaze kwicwa n’indwara igaragarira ku ruhu rw’uwayanduye, aho umurwayi wayo agaragaza amabara atukura ku ruhu rwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko abana basaga 300 bari bahawe urukingo rw’iyi ndwara, nyamara n’abitabye Imana ni bamwe mu bari bakingiwe.
Gusa, nkuko Minisitiri Riek Gai Kok abivuga ngo 32 mu bafashe urukingo kandi bagaragazaga n’ibimenyetso by’umuriro mwinshi, kuruka no gucibwamo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima muri Sudani y’Epfo yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa Gicurasi gusa, abana bagera kuri 15 bamaze kwicwa n’indwara igaragarira ku ruhu rw’uwayanduye, aho umurwayi wayo agaragaza amabara atukura ku ruhu rwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko abana basaga 300 bari bahawe urukingo rw’iyi ndwara, nyamara n’abitabye Imana ni bamwe mu bari bakingiwe.

Gusa, nkuko Minisitiri Riek Gai Kok abivuga ngo 32 mu bafashe urukingo kandi bagaragazaga n’ibimenyetso by’umuriro mwinshi, kuruka no gucibwamo n’ibindi bo bagaruye ubuyanja.

Avugana n’itangazamakuru, minisitiri Kok yagize ati "Itsinda ryatanze uru rukingo ku bana bacu ndahamya ko nta bumenyi buhagije ryari rifite ku rukingo batangaga."

Raporo y’inzobere yerekanye ko urupfu rw’abo bana rwatewe na bagiteri (bacteries) zaturutse mu nshinge batewe zidatunganyijwe neza.

Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge, 2011, urwego rw’ubuzima rwakomeje kugarizwa n’ibizazane, cyane ko no muri 2013 hahise hatangira intambara yibasiye abaturage bayo cyane.

Ibitekerezo

  • Ayiwe manabatabare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa