skol
fortebet

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri ribanza

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi kuwa mbere mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Tanzania nk’uko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Uyu muriro wafashe iyo nzu y’ishuri ribanza ryitwa Byamungu English Medium riri mu karere ka Kyerwa, mu ntara ya Kagera ahagana saa kumi n’igice z’igitondo.

Iyi nzu bararamo yari irimo abana b’abahungu bafite imyaka hagati y’itandatu n’icumi.

Icumi muri bo byemejwe ko bahiye bagapfa, naho barindwi bagakashya bikabije bagatabarwa bagihumeka.

Impamvu yateye iyi nkongi ntiramenyekana, polisi ivuga ko yatangije iperereza.

Rashid Mwaimu ukuriye polisi mu karere ka Kyerwa yabwiye BBC ko imibiri y’aba bana yahiye ku buryo kugira ngo babamenye hazifashishwa ibipimo bya DNA.

Inkongi z’imiriro mu mashuri zikunze kuba muri ako gace aho abategetsi basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abanyeshuri batatu bishwe n’umuriro wafashe inzu bararamo ku ishuri ryisumbuye rya kisilamu riri i Dar es Salaam.

Mu mwaka ushize,taliki ya 10 Kanama 2019 nabwo muri Tanzania abantu barenga 70 bahitanywe n’ikamyo itwara lisansi yakoze impanuka yarangiza igafatwa n’inkongi igaturikira ahitwa Msamvu mu ntara ya Morogoro muri Tanzania.

Iyi kamyo yari itwaye ibikomoka kuri petrol yafashwe n’inkongi y’umuriro iraturika,abantu barenga 70 bahasiga ubuzima,abagera kuri 70 barakomereka bikabije.

Benshi mu bapfiriye muri iyi mpanuka bari biiganjemo abamotari bibaga lisansi yamenekaga nyuma y’aho iyi kamyo yari imaze kugwa, ndetse n’abacuruzi b’ibyokurya bacururizaga muri uyu muhanda Dar-Morogoro wari wuzuyemo abagenzi.

Icyo gihe,Umuyobozi wa polisi mu gace ka Morogoro witwa komando Wilbroad Mutafungwa yemeje ko abahise batanywe n’iyi kamyo yahiye bari 60.Iyi kamyo yahiriye kuri metero 200 uvuye muri gare ya Msamvu.

Uwabonye iyi mpanuka iba yavuze ko iyi kamyo yakoze impanuka iragwa abantu benshi bayuzuraho bari kurwanira kuvoma lisansi [Essence] mu gihe abandi barimo bacuruza ibyokurya ku bwinshi.

Umwe mu bantu warimo arwanira iki gitoro,yacanye umuriro ashaka kunywa itabi birangira atwitse abantu benshi bari aho.

Morogoro ni intara iri mu nzira y’amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli hagati mu gihugu no mu bihugu bihana imbibi na Tanzania harimo Malawi, Zambia n’Uburundi.

source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa