skol
fortebet

Tanzaniya: Jakaya Kikwete_Uwahoze ari Perezida ubu ni umuhinzi mworozi

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yatangaje ko inshingano zo kuyobora igihugu zitamwemereraga gukora ibindi ashatse byose gusa ubu ngubu kuba ari mu kirihuko cy’izabukuru bituma akora indi mirimo ye.
Kikwete w’imyaka 66 y’amavuko yagaragaje ibintu bitatu akunda gukora muri iyi minsi kandi bitamukundiraga ubwo yari perezida.
Kuri twitter ye yanditse ati “….ndyoherwa no kwibanira n’umuryango wanjye, amashyo n’amasambu ywanjye.” Amagambo ye yaherekejwe n’ifoto imugaragaza ahagaze mu (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yatangaje ko inshingano zo kuyobora igihugu zitamwemereraga gukora ibindi ashatse byose gusa ubu ngubu kuba ari mu kirihuko cy’izabukuru bituma akora indi mirimo ye.

Kikwete w’imyaka 66 y’amavuko yagaragaje ibintu bitatu akunda gukora muri iyi minsi kandi bitamukundiraga ubwo yari perezida.

Kuri twitter ye yanditse ati “….ndyoherwa no kwibanira n’umuryango wanjye, amashyo n’amasambu ywanjye.” Amagambo ye yaherekejwe n’ifoto imugaragaza ahagaze mu murima we w’ibigori.

Mbere y’uko aba Perezida wa Tanzaniya, Kikwete yari asanzwe afite ubumenyi ku bijyanye n’icungamutungo. Yabaye mu nteko ishingamategeko hagati ya 1995-2005, nyuma yaho aba minisitiri ushinzwe umutungo (Ministry of Finance) mu gihe kimwe anakora akazi ka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (Foreign Affairs).

Kikwete yayoboye Tanzaniya kuwa ku itariki ya 21 Ukuboza 2005 kugeza kuwa 5 Ugushyingo 2015. Nyuma ye nibwo Perezida John Pombe Magufuli w’ishyaka ryiharanira impinduramatwara (Chama cha Mapinduzi) yagiye ku butegetsi.

Nyuma yo gusohoka mu biro by’umukuru w’igihugu, Kikwete yahagarariye Umuryango w’ibihugu bya Afurika (African Union), aho yahawe inshingano zihariye zo gukurikirana ibya Libya. Kikwete yaganiye n’umukuru w’ingabo za Libya, Field Marshal Khalifa Haftar, bashaka umuti w’amahoro ya afurika y’Amajyaruguru by’umwihariko Libya dore ko yari iri mu ntambara zishingiye ku wari perezida wa Libya, Muammar Gaddafi.

Jakaya Kikwete yayboye Afurika Yunze Ubumwe ari uwa 6 kuva 2008 kugera 2009. Yaje gusimburwa kuri iyo ntebe na Muammar Gaddafi 2009-2010

Kikwete ari mu baperezida bake bo muri Afurika barangije manda yabo mu mahoro hanyuma bakarekera abandi ngo bayobore. Ubu afite umugore, Salma Kikwete, babyaranye abana 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa