skol
fortebet

Tanzaniya: Umunyeshuri yarashwe mu mutwe

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Amakimbirane hagati y’igipolisi n’abayoboke b’umutwe wa Politiki Chadema muri Tanzaniya yatumye umunyeshuli w’umukobwa apfa arashwe.
Uwo mukobwa witwa Akwilina Akwilini yigaga ku ishuli ryigisha gutwara abantu"National Institute of Transport" (NIT), izina ryiwe n’ifoto byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yarashwe ari muri bisi ku munsi wa gatanu, hasigaye umunsi umwe ngo habe amatora muri karitsiye ya Kinondoni.
Ababibonye bavuga ko abapolisi bateye ibyuka bibabaza mu maso hamwe n’amasasu (...)

Sponsored Ad

Amakimbirane hagati y’igipolisi n’abayoboke b’umutwe wa Politiki Chadema muri Tanzaniya yatumye umunyeshuli w’umukobwa apfa arashwe.

Uwo mukobwa witwa Akwilina Akwilini yigaga ku ishuli ryigisha gutwara abantu"National Institute of Transport" (NIT), izina ryiwe n’ifoto byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yarashwe ari muri bisi ku munsi wa gatanu, hasigaye umunsi umwe ngo habe amatora muri karitsiye ya Kinondoni.

Ababibonye bavuga ko abapolisi bateye ibyuka bibabaza mu maso hamwe n’amasasu y’ukuri, bagerageza kwigizayo abayoboke ba Chadema bari mu myigaragambyo berekeza ku biro by’akanama gashinzwe amatora.

Bamwe mu bayoboke ba Chadema batawe muri yombi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, umukuru w’ishuli uyu mukobwa yigagamo, Prof Zacharia Mganilwa, yemeje ko uyu munyeshuli wabo Akwilina Akwilini yitabye Imana ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Avuga ko umubiri w’uwo mukobwa wari ufite igikomere cyaturutse ku kuraswa mu mutwe.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu munyeshuri yari agiye ahitwa Bagamoyo.

Umuyoboz w’ igipolisi mu muji wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa aremeza ko hari umuntu warashwe agahita apfa, igihe igipolisi cyari gihanganye n’abayoboke ba Chadema mu myigaragambyo.

Izo mvururu zadutse biturutse ku bayoboke ba Chadama bakoze imyigaragambyo bajya ku biro by’akanama gashinzwe umutekano basaba ko bahabwa amakarita yo gukurikirana amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa