skol
fortebet

U Burusiya: Abantu 71 bapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Impanuka y’indege itwara abagenzi yo mu gihugu cy’U Burusiraya yahitanye abantu 71 barimo n’abakozi bayo.Ni nyuma y’uko iburiwe irengero ikurikiranwa na ‘Radar’ kuva ivuye i Moscou ijya Urals, nk’uko ibigo by’itangazamakuru bibivuga.
Iyo ndege yo mu ishyirahamwe rya Saratov AirlinesAn-148 yari mu nzira igiye mu gace ka Orsk ubwo yaburirwaga irengero.
Ikigo cy’ubutabazi muri iki gihugu cyabwiye ibiro ntaramakuru Interfax news ko iyo ndege yaguye hasi ko nta mahirwe y’uko havamwo abarokoka. (...)

Sponsored Ad

Impanuka y’indege itwara abagenzi yo mu gihugu cy’U Burusiraya yahitanye abantu 71 barimo n’abakozi bayo.Ni nyuma y’uko iburiwe irengero ikurikiranwa na ‘Radar’ kuva ivuye i Moscou ijya Urals, nk’uko ibigo by’itangazamakuru bibivuga.

Iyo ndege yo mu ishyirahamwe rya Saratov AirlinesAn-148 yari mu nzira igiye mu gace ka Orsk ubwo yaburirwaga irengero.

Ikigo cy’ubutabazi muri iki gihugu cyabwiye ibiro ntaramakuru Interfax news ko iyo ndege yaguye hasi ko nta mahirwe y’uko havamwo abarokoka.

Bivugwa ko yaba yaguye hafi ya Argunovo, ku birometero 80 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Moscou.

Ibindi binyamakuru biravuga ko iyo ndege itongeye kuboneka kuri radar nyuma y’iminota ibiri ivuye ku kibuga cy’indege cya Domodedovo.

Ibimanyu by’indege byatowe mu murima wuzuye urubura mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Moscou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa