skol
fortebet

Ubudage: Indege yagonze inzu ihitana abantu 3

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bavuga ko abantu batatu baraye bapfuye ubwo indege nto yagongaga inzu yo mu mujyi wa Wesel mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubudage.

Sponsored Ad

Imyirondoro y’abo bapfuye ntabwo yari yamenyekana. Umwana na we yavuwe ibikomere n’ihungabana byatewe n’iyo mpanuka.

Iyo ndege yakagombye kuba yari itwaye abantu babiri.

Amashusho agaragaza kwangirika gukomeye kw’igisenge cy’iyo nzu, abakora mu butabazi bwihuse bazimya umuriro - kuri ubu wamaze kuzima.

Polisi y’Ubudage yabwiye ikinyamakuru Bild cyo muri icyo gihugu ko iyo ndege nto yari yahagurukiye ku kibuga cy’i Marl.

Umukuru wa polisi Peter Reuters yavuze ko inzego z’ubutabazi bwihuse zahamagajwe ejo saa munani na 42 ku isaha yaho (ari nayo yo mu Rwanda no mu Burundi), yongeraho ati:

"Abantu batatu bapfuye basanzwe imbere mu gisenge cy’inyubako icumbitsemo abantu. [Abo bapfuye] Ni abantu bakuru. Umwana na we yakomeretse byoroheje anagira ihungabana".

"Iyo ndege nto yari yahagurutse ku kibuga cy’i Marl irimo abantu babiri iza no guhagarara gato i Wesel".

Umwe wabonye ibyabaye yabwiye ikinyamakuru Bild ko humvikanye ikintu giturika, umuriro ukaka.

Umutaka w’ubutabazi wasanzwe hafi y’aho habereye impanuka. Byemezwa ko wari uw’iyo ndege nto wo kwitabaza mu gihe cyo guhagarara byihutirwa.

Umuvugizi w’aho habereye impanuka yabwiye ikinyamakuru Der Tagesspiegel - nacyo cyo mu Budage - ko iyo nzu igabanyijemo ibice bitanu by’amacumbi.

Umujyi wa Wesel uri ku ntera ya kilometero hafi 65 mu majyaruguru y’umujyi wa Düsseldorf uri mu burengerazuba bw’Ubudage.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa