skol
fortebet

Ubuhindi: Inkongi y’umuriro yadutse mu bitaro yica abana 10 bari bamaze kuvuka

Yanditswe: Saturday 09, Jan 2021

Sponsored Ad

Impinja 10 zari zimaze kuvuka zahitanwe n’umuriro wadutse mu bitaro byo mu Buhindi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu gihe abakozi bihutiye guhunga icyumba barimo.

Sponsored Ad

Abandi bana barindwi bashoboye kurokoka mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bagera ku bitaro by’akarere ka Bhandara mu ntara ya Maharashtra iri mu burengerazuba bw’Ubuhindi.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhindi Narendra Modi yavuze ko iyo mpanuka "iteye agahinda".

Icyateye uyu muriro kugeza ubu ntikiramenyekana mu gihe iperereza rikomeza.Abayobozi b’ibi bitaro bavuga ko uyu muriro wadutse nka saa munani z’ijoro.

Ibinyamakuru byo muri ako karere bivuga ko imbaraga zakoreshejwe mu kurokora izi mpinja zagiye zikomwa mu nkokora n’ibiturika byari mu cyumba barimo.

Umuforomakazi wari mu kazi,yavuze ko yahamagaye abayobozi amaze kubona umwotsi warimo kuva mu cyumba gishyirwamo abana bamaze kuvuka.

Pramod Khandate ushinzwe ibijyanye no kubaga kuri ibyo bitaro yabwiye abanyamakuru ati: "Abayobozi b’ibitaro bashoboye kurokora abana barindwi ariko icumi bapfiriye muri iyo mpaka ibabaje".

Abayobozi benshi bo mu Buhindi batangaje ko bababajwe cyane n’iyi nkongi y’umuriro yishe izi mpinja zari zimaze kuvuka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa