skol
fortebet

Ubuki niwo muti wa mbere uvura indwara yo gukorora

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Impuguke mu buvuzi zo mu Bwongereza zivuga ko ubuki ari wo muti wa mbere w’inkorora Amabwiriza mashya asaba abaganga kwandikira gacye gashoboka imiti igabanya ububabare abarwaye inkorora.

Sponsored Ad

Amabwiriza mashya y’ikigo cy’ubuhanga mu buvuzi n’ay’ikigo cy’ubuzima byombi byo mu Bwongereza, asaba ko ubuki n’indi miti itari iyo kwa muganga ari byo bya mbere bikwiye gufatwa n’umurwayi w’inkorora.

Aya amabwiriza asaba abaganga kwandikira gacye gashoboka imiti igabanya ububabare abarwaye inkorora kuko atari myiza mu kuvura inkorora.

Abana b’abanywi b’itabi bafite "ibyago byo kurwara bamaze gukura"
Umugore yasabwe kwonkereza muri surwumwe muri Kenya
Impuguke mu buvuzi zo muri ibi bigo zivuga ko akenshi inkorora ihita yoroha ubwayo nyuma y’ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu.
Aya mabwiriza yahawe abaganga, agamije gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’ndwara zimwe na zimwe zisigaye zigarambana imiti igabanya ububabare ntizivure.

Izi mpuguke zivuga ko gukoresha imiti igabanya ububabare igihe n’imburagihe, bituma indwara zimwe na zimwe zigorana kuzivura, haremwa udukoko twa mikorobe duhangana n’iyo miti.

Abahanga bo mu Bwongereza kandi baherutse kuvumbura ko amashu ashobora kuvura kanseri

Ibitekerezo

  • Murakoze kutubwira byinshi ku buki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa