skol
fortebet

Uburusiya bwatangiye gufasha USA imerewe nabi na Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida Vladmir Putin w’uburusiya yakoze igikorwa cy’ubumuntu yoherereza Leta zunze ubumwe z’Amerika ubufasha bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka imbaga y’Abanyamerika.

Sponsored Ad

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya itwaye ibikoresho by’ubuvuzi,n’udupfukamunwa yahagurutse i Moscow kuri uyu wa 31 Weurwe 2020 yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19.

Perezida Vladimir Putin yatanze ubu bufasha nyuma yo kuganira kuri telefoni na Donald Trump kuwa Mbere w’iki Cyumweru bemeranya gufashanya mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo kimeze nabi cyane muri USA.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yavuze ko ibyavuzwe ko Trump yamaganye iyi nkunga Atari byo kuko USA yakiranye yombi indege y’Uburusiya.

Yagize ati “ Trump yakiranye ibyishimo iki gikorwa cya kimuntu.Trump nawe yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Putin wamwemereye ubufasha.

Perezidansi y’Uburusiya, yasobanuriye itangazamakuru ko “Perezida Putin yatanze iyi mfashanyo kuko yizeye ko Amerika nayo izagoboka Uburusiya nibiba ngombwa.”

Televiziyo y’igihugu cy’Uburusiya, Rossiya 24,yagaragaje amashusho y’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov-124, ihagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare itwaye ibikoresho birimo udupfukamunwa n’ibyifashishwa mu gusuzuma abarwayi.

US nicyo gihugu cya mbere kizahajwe na Coronavirus muri iyi minsi aho abagera kuri 189,000 banduye mu gihe abagera ku 4,000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ibitekerezo

  • Inshuti nyanshuti uyibona mu byago.Bigaragaye ko aba bagabo bombi Trump na Putin bakundana.Arakumwaruye.Natwe batwibuke turabikeneye.N’abandi barebereho ndavuga igihugu byo minsi y’ubutayu bwa Sahara bumvikane aho kuryana niho tuzabadha gutsinda iki cyorezo cya Covid19.Abaturage bamwe mubane neza abafitanye ibibazo biyunge.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa