skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Coronavirus yandurira mu mwuka

Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Coronavirus yandurira mu mwuka
mu gihe uyirwaye ahumekeye ahantu cyangwa akahakororera kuko udukoko twayo tuhamara amasaha cyangwa iminsi bitewe n’ubuhehere bwaho.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwavuze ko utwo dukoko dutembera mu kirere ariyo mpamvu umuntu wese utambaye agapfukamunwa ahita yandura.

Ubu bushakashatsi ntibwavuze intera umuntu utambaye agapfukamunwa yajyamo kugira ngo atandura iki cyorezo igihe virus yacyo iri mu kirere.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo kwandura iki cyorezo bwarushijeho kwiyongera kuko umuntu wanduye akororeye hafi y’urugo rwawe udukoko yasohoye mu mwuka dushobora kuza mu gipangu cyawe ukandura.

Kugera ahantu runaka ukabona nta muntu uhari ukamanura agapfukamunwa bishobora kukuviramo kwandura kuko hari igihe haba hashobora kuba hari umurwayi wa Coronavirus uwigeze kuhanyura akahahumekera,udukoko yasohoye mu mwuka tukaba tukiri muri icyo kirere.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko agakoko ka coronavirus gatura no mu maraso, inkari n’amazirantoki by’uwanduye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS ryri riherutse kwemeza ko hari ibimenyetso byerekana ko coronavirus ishobora kuba yakwirakwira mu duce duto cyane tugenda mu mwuka.

Kwandurira mu mwuka ntawabihakana ahantu hari abantu benshi, hafunze cyangwa hatari umwuka uhagije nk’uko umwe mu bakozi bayo yabivuze.

Ibaruwa ifunguwe y’abahanga muri siyansi barenga 200 ishinja OMS/WHO guha agaciro gacye iby’uko iyi virus ishobora kuba yandurira no mu mwuka.

OMS kugeza ubu ivuga ko iyi virus yandurira mu matembabuzi akwira mu gihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

Jose Jimenez umuhanga mu butabire wo muri kaminuza ya Colorado muri Amerika wasinye kuri iyo baruwa, yabwiye Reuters ati:

"Turashaka ko bemeza ibi bimenyetso. Ntabwo rwose ari ukwibasira OMS, ni impaka zishingiye kuri siyansi, ariko byabaye ngombwa ko na rubanda ibimenya kuko bangaga kumva ibimenyetso tubereka mu biganiro byinshi twagiranye."

Profeseri Benjamin Cowling nawe wasinye iyi nyandiko wo muri kaminuza ya Hong Kong, yabwiye BBC ko ibyo babonye ari "ikintu gikomeye cyo kwitabwaho".

Ati: "Mu bijyanye n’ubuzima, iyo indwara yandurira mu mwuka twumva ko abakozi bo mu buvuzi bagomba kwambara imyenda yabugenewe ibarinda...OMS yavuze ko imwe mu mpamvu batemera iby’uko Covid-19 yandura gutyo ari uko nta dupfukamunwa twabugenewe duhagije duhari ku isi".

Bwana Benjamin avuga ko bibaza kandi ko byasaba guhindura byinshi mu kwirinda iyi ndwara kuko kwandura muri ubu buryo biteye inkeke ahantu hahurira abantu nko mu nzu n’ahandi.

OMS ivuga ko ibi bimenyetso bikiri iby’ibanze, ko hakenewe ubushakashatsi bwisumbuyeho.

Benedetta Allegranzi umukozi wa OMS mu ishami ry’indwara zandura, avuga ko ibimenyetso by’uko Covid-19 yandura biciye mu mwuka "ahantu hari abantu benshi, hafunze, hatari umwuka uhagije, bitakwirengagizwa".

Guhindura uruhande?

Mu mezi ashize, OMS yashimangiye ko Covid-19 yandurira mu duce duto tw’amatembabuzi iyo umuntu akoroye cyangwa yitsamuye. Uduce tudashobora kuguma hejuru mu mwuka ahubwo tugwa hasi - niyo mpamvu gukaraba intoki ari uburyo bwemejwe bwo kwirinda.

Gusa abahanga 239 bo mu bihugu 32 ntibabyemera gutyo: bavuga ko hari ibihamya bikomeye byerekana ko iyi virus ishobora kugenda mu mwuka mu duce duto cyane kurushaho, dushobora kumara amasaha tuzenguruka mu mwuka nyuma y’uko abantu bavuze cyangwa bahumetse.

Kuwa gatatu, OMS yemeje ko hari ibimenyetso byerekana ibyo bishoboka nk’ahantu hafunze cyangwa hari abantu benshi.

Ivuga ko ibyo bimenyetso bizagenzurwa kurushaho, gusa ko nibyemezwa, ingaamba zo kwirinda iyi virus zizahinduka, bigasaba ko abantu barushaho kwambara udupfukamunwa, no kutegerana bikarushaho cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa