skol
fortebet

Ubutaliyani bugiye guca gusomana bunafunge amashuri n’insengero kubera Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Ubutaliyani buratangaza ko bugiye gufunga amashuri yose na za Kaminuza mu gihe kingana n’ukwezi kubera icyorezo cya COVID 2019 giterwa na Coronavirus aho Minisitiri w’imikino muri iki gihugu nawe yavuze ko imikino yose ya Seria A ishobora kuzajya ikinirwa muri stade zifunze.

Sponsored Ad

Igihugu cy’Ubutaliyani kiri mu bihe bikomeye kubera Coronavirus ariyo mpamvu kigiye guca umuco wo gusomana cyarangiza kigafunga amashuri,kaminuza,amasitade n’ibindi birori bihuza abantu benshi.

Amashuri yose agiye gufungwa ibyumweru 2 mu gihe amakipe yo ashobora kumara ukwezi akina nta mufana n’umwe uri kuri stade kugira ngo iki cyorezo kidakomeza koreka imbaga.

coronavirus imaze kwica abantu 79 mu butaliyani barimo 27 bapfiriye umunsi umwe.Abantu 2,263 bamaze kwandura coronavirus barimo n’uruhinja.

Ntabwo minisitiri w’uburezi muri iki gihugu Lucia Azzolina, arafata umwanzuro wo gufunga amashuri gusa amakuru aravuga ko nta kabuza uyu mwanzuro urashyirwa mu bikorwa vuba.

Abayobozi baritegura guhagarika ibyo gusomana yaba ku itama n’ahandi,guhoberana no guhana ibiganza.

Minisitiri wa siporo, Vincenzo Spadafora, yagize ati “Turakomeza gahunda zacu uko bisanzwe na shampiyona ariko tugomba kubaha ubuzima bw’abantu.

Imikino 12 mu Butaliyani imaze gusubikwa nyuma y’aho iki cyorezo gitangiriye mu majyaruguru y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa