skol
fortebet

Ubutaliyani bugiye koroshya ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus...Amakipe yemerewe kugaruka mu myitozo

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

Leta y’Ubutaliyani yatangaje koroshya amategeko akomeye yashyizweho mu cyumweru birindwi bishize yo kurwanya coronavirus, ni nyuma y’uko imibare y’abapfa buri munsi igeze ku gipimo cyo hasi kuva hagati mu kwezi kwa gatatu.

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe Giusepe Conte yavuze ko ibyo bizatangira tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa gatanu, aho abantu bazemererwa gutangira gusurana ariko ari bacyeya kandi bambaye udupfukamunwa.

Za pariki zizafungurwa ariko amashuri ntazatangira kugeza mu kwezi kwa cyenda.

Ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Ubusuwisi na Espagne nabyo byatangaje ko bigiye koroshya izi ngamba.

Ejo ku cyumweru, Mu Butaliyani hapfuye abantu 260, umubare muto ku munsi kuva tariki 14/03/2020. Abo iyi ndwara imaze guhitana bose ni 26,644, nibo benshi mu Burayi.

Abamaze kwandura Covid-19 mu Butaliyani ni 197,675 nk’uko bivugwa n’imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins.

Abategetsi mu Butaliyani bavuga ko ikigereranyo cy’abantu umuntu ufite iyi virus ubu yanduza kigeze hasi, ko ariyo mpamvu bagiye koroshya amategeko asanzweho.

Ibyo bagiye koroshya ni ibihe?

Avugira kuri televiziyo, minisitiri w’intebe Conte yavuze ko izo ngamba zirimo ko;

Abantu bazemererwa kugenda hagati mu karere kabo ariko kujya mu tundi turere bitazaba byemewe.

Gushyingura bizongera kwemerwa, ariko bikorwa n’abantu batarenze 15 kandi bikorerwe hanze.

Abakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza, abantu bose nabo bemerererwe gukorera siporo hanze y’ingo zabo.

Utubari n’inzu z’uburiro bizafungura ariko gusa umuntu agura ibyo atwara - atari ukubimushyira nk’uko bimeze ubu - ibiryo ni ukubirira mu rugo cyangwa mu biro.

Kuva tariki 01/06/2020 nibwo biteganyijwe ko utubari, inzu z’uburiro n’inzu zitunganya ubwiza bizongera gufungura bisanzwe.

Amakipe y’imikino azongera gutangira kwitoza hamwe tariki 18/05

Ntihatangajwe igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ishobora gutangirira.

Bwana Conte yavuze ko ibikorwa byo kwirinda guhura kw’abantu benshi bizakomeza mu yandi mezi ari imbere, nk’insengero zizakomeza gufungwa. Yasabye abantu gukomeza kutegerana nibura ku ntera ya 3m.

Ati: "Niba ukunda Ubutaliyani ha intera mugenzi wawe".

Shampiyona y’u Butaliyani, Serie A, yasubitswe guhera tariki ya 9 Werurwe 2020 ubwo guverinoma yashyiragaho ingamba zisaba abantu bose kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko hari icyizere ko yakongera gusubukurwa vuba.

Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo bivugwa ko nyuma y’igihe kinini amaze ahitwa Funchal muri Portugal n’umuryango we,agiye kugaruka mu Butaliyani kwitegura imikino.

Ku byerekeye imikino,Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yaraye agize ati “Minisitiri wa Siporo, Vincenzo Spadafora, azakorana n’itsinda ry’inzobere n’abayobozi b’imikino kugira ngo dushake inzira idufasha kuba abakinnyi bakwitoza ku giti cyabo guhera tariki ya 4 Gicurasi, naho imyitozo yo mu matsinda igahera tariki ya 18 Gicurasi.

Nibwo tuzasuzuma niba bishoboka gusoza shampiyona zahagaritswe. Nitugera kuri uwo mwanzuro, tuzabikora twizeye ko ingamba z’umutekano zihagije. Dukunda abakinnyi bacu b’ibihangange kandi ntidushaka ko barwara.”

Serie A yasubitswe mu gihe haburaga iminsi 12 ngo igere ku musozo mu gihe hari imikino ine y’umunsi 25 wa Shampiyona itarakinwe. Igikombe cy’Igihugu, cyo cyasubitswe hamaze gukinwa imikino ibanza ya ½.

Abakinnyi barimo Paulo Dybala,Blaise Matuidi na Daniele Rugani ba Juvetus banduye Coronavirus mu gihe aba AC Milan barimo Paolo Maldini ushinzwe imikino mu ikipe n’umuhungu we uyikinira nabo banduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa