skol
fortebet

Ubuzima bwa Perezida Kim Jong Un buri ahabi

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yabazwe umutima, ubu ubuzima bwe bukaba buri mu manegeka bitewe n’uko iki gikorwa cyagenze nabi nkuko inkuru yakwirakwiye mu bihugu nka Koreya y’Epfo ibivuga.

Sponsored Ad

Impamvu ubuzima bwa Perezida Kim bwaba butameze neza nk’uko Sky News yabitangaje kuri uyu wa 21 Mata, ni itabi ryinshi anywa, umubyibuho ukabije ndetse no gukora ubutaruhuka.

Aya makuru kandi yatangajwe n’igitangazamakuru cyitwa Daily NK, kivuga ko mu makuru cyahawe n’uri muri Koreya ya Ruguru, ari uko uyu mukuru w’Igihugu Kim Jong Un uzwi nk’umunyagitugu, yabazwe tariki ya 12 Mata 2020, nyuma y’aho ajya kwitabwaho mu gace kitwa Hyangsan.

CNN na Bloomberg nabyo byakoze kuri iyi nkuru ivuga ko hari abayobozi bo muri Amerika babihamirije ku iby’ibagwa rya Perezida Kim Jong Un, gusa ntibyigeze bibavuga amazina.

Abayobozi bakuru babiri muri Koreya y’Epfo babwiye iki gitangazamakuru ko Kim nta kibazo afite batabanje kubisuzuma. Mu Bushinwa bo batangaje ko batazi niba Perezida Kim arwaye cyangwa atarwaye.

Kumenya amakuru yo muri Koreya ya Ruguru biragoye kuko ni igihugu kibika amabanga mu buryo buhambaye guhera ku y’Umukuru w’Igihugu, gusa bivugwa ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi mu 2019, ubwo yakoraga ingendo ku musozi wera wa Paektu n’ifarashi, urugendo rusobanura byinshi mu buzima bwa kiriya gihugu.

Perezida Kim Jong Un ngo aheruka kugaragara mu ruhame tariki ya 11 Mata 2020 ubwo yari mu birori by’abakozi b’ishyaka riri ku butegetsi. Nyuma y’iminsi ine, ubwo sekuru Kim II Sung yagiraga isabukuru y’amavuko, ntabwo uyu Mukuru w’Igihugu yahagaragaye, ibintu bidasanzwe mu muryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa