skol
fortebet

Ubwongereza bwafashe ingamba zikarishye kubera Coronavirus imaze kwica abarenga 300

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje amabwiriza ahagarika ubuzima busanzwe, ategeka abantu kuguma mu ngo zabo uretse aho biri ngombwa cyane gusa, ibi avuga ko ari mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Bwana Johnson yavuze ko kuva uyu munsi kuwa kabiri abaturage bazajya bava mu ngo zabo rimwe ku munsi bagiye gukora imyitozo ngororamubiri, abo bikenewe cyane akaba ari bo bajya kukazi.

Abandi bemerewe gusohoka ni abagiye kwivuza no kugura ibiribwa.

Amaduka n’amasoko acuruza ibintu bitari ibya ngombwa cyane yategetswe gufunga ndetse nta bantu bagomba guhura barenze babiri, kereka ababana mu rugo.

Mu Bwongereza abantu barenga 6,600 bamaze kwandura coronavirus, abagera kuri 335 yarabishe naho 135 barayikize.

Minisitiri Johnson yavuze ko abatazakurikiza amabwiriza yatanzwe bazayakurikiza ku ngufu za polisi.

Yavuze ko aya mabwiriza azakurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Muri iki gihugu, restaurants na cafes byemerewe gukomeza gukora ariko bishyira abantu ibicuruzwa mu ngo zabo.

Ibindi byemerewe gukomeza gukora ni amasoko n’amaduka acuruza ibiribwa, imiti, lisansi, amagaraji y’imodoka, amaduka acuruza amagare, ahacururizwa ibikoresho byo mu ngo n’ibyuma, abacuruza ibikenerwa by’amatungo yo mu ngo, boutique zo mu mihana, abacuruza ibinyamakuru na za banki.

Abantu batandukanye mu Bwongereza bagaragaje ko ibi byemezo bigiye kubangiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Jeremy Corbyn umuyobozi w’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka rya Labour mu Bwongereza yatangaje ko izi ngamba "ari igisubizo gikwiye".

Yongeraho ati: "[Ariko] leta igomba kuziba icyuho igafasha abakozi bose, cyane abakora ibyabo, abakodesha, abafite imyenda y’inzu".

Leta y’Ubwongereza ivuga ko yateganyije ingengo y’imari yo gufasha abaturage b’amikoro macye bazagirwaho ingaruka n’ihagarikwa ry’ubuzima busanzwe mu gihugu.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ubundi imitwe wiyi nkuru wari gutangira ugira uti..leta yubwongereza ageze ikirenge mubyu Rwanda...sibyo rata...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa