skol
fortebet

Uganda: Abapadiri babiri bafunzwe kubera gusoma misa

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

Abapadiri babiri bo muri Uganda batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Museveni abuza amateraniro y’abasenga mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Sponsored Ad

Musenyeri Gerald Kalumba wo kuri kiliziya ya Kristu Umwami mu mujyi wa Kampala yajyanywe kuri polisi y’uyu mujyi nyuma yo gusoma misa.

We yabwiye BBC ko yari misa ica kuri televiziyo yari yajemo abantu 15 bonyine, abariyemo n’abahereza.

Umwe mu babibonye yabwiye BBC ko muri iyo misa harimo abantu babarirwa mu binyacumi.

Mu mujyi wa Kisoro mu majyepfo ya Uganda, undi mupadiri witwa John Bazimenyera nawe yatawe muri yombi ariho asoma misa, bivugwa ko yari irimo abantu barenga 40.

We avuga ko yari misa y’abantu bacye cyane kandi b’ababikira n’abakozi ba paruwasi gusa.

Umuvugizi wa polisi yabwiye BBC ko ibikorwa nk’ibi byo kubuza amateraniro y’abantu benshi bikomeje.

Inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kubuza amateraniro y’abantu benshi no gufunga ahantu harimo; utubari(bars) na za restaurant.

Kuwa gatandatu nibwo muri Uganda habonetse umuntu wa mbere ufite indwara ya coronavirus, abategetsi bari kugerageza kwirinda ikwirakwira ryayo hakiri kare.

Kuva mu ijoro ryakeye imipaka y’ubutaka n’ikirere ya Uganda irafunze mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Ibitekerezo

  • Imana idusaba "kumvira ubutegetsi",ndetse ikavuga ko niwanga buzaguhana.Kereka gusa iyo abayobozi bagusabye gukora ibyo Imana ikubuza.Icyo gihe "wumvira Imana kurusha abantu" nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Urugero,bagutegetse Kwica nkuko bigenda mu gisirikare,icyo gihe urabyanga.
    Tugomba guha Kayizari ibya Kayizari.Nukuvuga guha Leta imisoro no kubumvira,iyo badusaba ibintu bidatandukanye n’ibyo Imana idusaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa