skol
fortebet

Uganda: Abasore n’ inkumi barenga miliyoni 2 na 600 barasambana

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda kuri uyu wa 26 Ugushyingo yatangaje ko abasore n’ inkumi 22% ba Uganda bafite hagati y’ imyaka 13 na 19 basambana. Ngo nibifate inda mu bangavu zigabanuke.

Sponsored Ad

Ibarura ry’ abaturage ba Uganda muri 2014 ryagaragaje ko ituwe na miliyoni 34,6, muri bo 34.8% bahwanye na miliyoni 12,1 ni uribyiruko. Kuva 22% mu rubyiruko barasambana bivuze ko abasore n’ inkumi miliyoni 2 n’ ibihumbi 600 basambana.

Dr Placid Mihayo ukora muri Minisiteri y’ ubuzima yabwiye itangazamakuru ati “22% mu rubyiruko barasambye”

Yakomeje agira ati “ Turashishikariza abakobwa kutava mu ishuri n’ abatari mu ishuri bakirinda gushyingirwa batarakura bakanifata.”

Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda irasaba ababyeyi, abarimu n’ inzego z’ ibanze z’ ubuyobozi kutajenjekera ikibazo cy’ abakobwa bashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure n’ ikibazo cy’ inda bitateganyijwe mu bangavu.

Dr Mihayo, uzobereye iby’ imyororokere yakomeje avuga ko inda mu bangavu zituma havuka abana batageje ku bilo 2,5 bikanatera ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso. . Bamwe muri abana bapfa bavuka kubera kuvuka bananiwe.

Mu zindi ngaruka zishobora kugera ku mukobwa wabyaye atageza ku myaka y’ ubukure harimo kurwara fistula na kanseri y’ inkondo y’ umura.

Ibitekerezo

  • ariko mutannga ingero zibindi bihugu mwakwitanzeho urugero kontawe urusha abanyarwanda guswerana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa