skol
fortebet

Uganda: AMAFOTO_Nyuma ya Misa y’i Namugongo Abakristu bamwe biyakirije ibiyobyabwenge n’amarwa

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu mu bari bitabiriye igitambo cya Misa yo kuzirikana Abahowe Imana b’i Bugande baje baturutse mu bihugu by’amahanga, harimo n’u Rwanda. Ariko kandi, mu kwiyakira, bamwe basoje amasengesho bakatira mu tubari no ku misemburo itandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu 03 Kamena, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Kirabo wa Diyosezi ya Hoima, yayoboye igitambo cya Misa yo kuzirikana Abahowe Imana. Iyi misa kandi ikaba yari yitabiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Museveni. (...)

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu mu bari bitabiriye igitambo cya Misa yo kuzirikana Abahowe Imana b’i Bugande baje baturutse mu bihugu by’amahanga, harimo n’u Rwanda. Ariko kandi, mu kwiyakira, bamwe basoje amasengesho bakatira mu tubari no ku misemburo itandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu 03 Kamena, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Kirabo wa Diyosezi ya Hoima, yayoboye igitambo cya Misa yo kuzirikana Abahowe Imana. Iyi misa kandi ikaba yari yitabiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Museveni.

Tanzaniya iza imbere y’ibindi bihugu mu kugira Abakristu benshi bitabiriye iki gitambo kuko abasaga 2,150 ari abaturutse buri Tanzaniya gusa. Abandi banyamahanga bitabiriye harimo Abanyarwanda, Abanyamalawi, Abanyazambiya, abakristu bo muri Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ubuhinde, Kongo Kinshasa, Burundi, Ubufaransa n’Ubutaliyani


Umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande wahariwe insanganyamtasiko dusanga muri Bibiliya (Abanyakolosi 2:17) igira iti “Dukomere mu kwemera twigishijwe.” Aya magambo akaba ashishikariza abemera Kristu gukomera ku kwemera kwabo aho bari hose.

Abagande bo ubwabo bitabiriye isengesho ry’ i Namugongo bari ibihumbi icumi nk’uko bitangazwa na Padiri Vincent Lubega_Padiri mukuru wa Paruwasi ya Namugongo.
Uru rugendo ntirwahiriye gusa Abakristu ahubwo n’abacuruzi b’inzoga, inyama n’ibindi babyungukiyemo

Mu gihe benshi babyiganaga basizanira kugera ku kibuga cyabereyeho amasengesho, harimo benshi bahagiriye ibibazo by’ubuzima bwabo.

Uyu mugabo yabize ibyuya byinshi cyane kubera umubyigano w’abantu benshi
Ubutabazi bwihuse bwari buhari

Kubera ubwinshi bw’abaje bagana Namugongo, ibi byatumye abacuruza imyenda, resitora, inzoga, boroshete n’ibindi bunguka birenze uko bungukaga.

Aha ni nyuma y’uko bava mu Misa yo gusabira Abahowe Imana
Uyu musore yari amaze gusarikwa n’agasembuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa