Kigali

Uganda: Depite wihagaritse imbere ya Minisiteri y’imari yahanwe

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 24 October 2017 Yasuwe: 507

Urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampala rwahanishije Depite Abraham Abiriga gutanga ihazabu y’amashiringi ya Uganda agera ku bihumbi 40, ni ukuvuga asaga ibihumbi icyenda y’u Rwanda nyuma yo kunyara ku karubanda.

Uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwangiza ibidukikije no kwica itegeko rigenga umujyi wa Kampala.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo Depite Abraham yitabye urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampara. Yiyemerera ko yanyaye imbere ya Minisiteri y’Imari akisobanura avuga ko yananiwe kwihangana kandi ko atari gukomeza imbere ngo ajye kunyura ahandi kuko yari akubwe.

Uyu mugabo ubwo yanyaraga yafotowe n’umuntu utaramenyekana wahise usakaza iyo foto ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe n’urukiko niba koko iyo foto ari iye yarabyemeye ndetse avuga ko yanyaye ku ruzitiro rw’ibiro bya Minisiteri y’Imari iherereye hafi y’icyicaro cy’inteko ishinga amategeko.

Uyu mudepite ubarizwa mu ishyaka NRM rya Museveni yategetswe n’urukiko kwishyura ihazabu y’ibihumbi 40 by’amashiringi ya Uganda.

Mu itegeko rigenga umujyi wa Kampala rivuga ko iyo umuntu atabonye ayo mafaranga asabwa afungwa ibyumweru bibiri muri gereza.

Usama Ssebufu, Umunyamategeko wunganiraga uyu mudepite yahise yishyura iyi hazabu ako kanya.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Burusiya: Abantu 71 bapfiriye mu mpanuka y’indege

Impanuka y’indege itwara abagenzi yo mu gihugu cy’U Burusiraya yahitanye...
11 February 2018 Yasuwe: 1485 0

Uganda: Umudepite yabeshyuje amakuru amubika ko yapfuye

Umudepite wo mu gihugu cya Uganda witwa Deogratius Kiyingi urwariye mu...
17 January 2018 Yasuwe: 396 0

Irani: Abari bakatiwe kwicwa bamanitse bashobora kubabarirwa

Abanya Irani babarirwa mu bihumbi bakatiwe gupfa kubera ibiyobyabwenge...
11 January 2018 Yasuwe: 330 0

Australia ishaka kuba igihugu gicuruza urumogi rwinshi kw’isi

Leta ya Australia yamenyesheje ko ishaka kuba igihugu cya mbere kigurisha...
7 January 2018 Yasuwe: 177 0

Kenya: Impanuka y’imodoka yatwaye abagera kuri 36 abandi benshi...

Impanuka y’imodoka ikomeye mu gihugu cya Kenya yahitanye benshi mu gitondo...
31 December 2017 Yasuwe: 534 0

Umubyeyi wa Nicolas wabaye Perezida w’u Bufaransa yitabye Imana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo mu muryango...
14 December 2017 Yasuwe: 335 0