skol
fortebet

Uganda: Hari umuntu bikekwa ko yishwe n’ icyorezo cya Ebola

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuturage wapfiriye mu bitaro by’ikitegererezo bya Kampala kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 birakekwa ko yishwe na Ebola.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wabyo witwa Dr Karissa Kyebambe yemeje aya makuru avuga ko bahise bafata ibipimo by’amaraso babijyana muri Laboratoire ya Entebbe ngo bakomeze gusuzuma.

Dr Kyebambe ati: “ Nakwemeza ko hari umurwayi twakiriye ejo ahita apfa. Yagaragaza ibimenyetso bya Ebola ariko twafashe ibipimo by’amaraso tugiye gusuzuma nyuma tuzamenyesha abantu icyo twasanze yarazize.”

Pasiteri Gad Mugisha uri mu itsinda ry’ubutabazi bwihuse yabwiye Monitor ko bamaze kubona ko nyakwigendera apfuye bamushyize mu ishashi yabigenewe umurambo bawujyana mu bitaro bya Bundibugyo nyuma bakazamushyingura.

Indwara ya Ebola imaze iminsi ivugwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Imibare itengwa n’inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu ivuga ko imaze guhitana abantu batari munsi 100 kuva uyu mwaka watangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa