skol
fortebet

Uganda: Hari imfungwa zicomekwa ku mashyanyarazi n’ izisambanywa ku gahato

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda (UHRC) igaragaza ko itoteza n’iyicarubozo bimaze gufata indi ntera muri iki gihugu aho abantu bacomekwa ku muriro w’amashanyarazi, gusambanywa ku gahato, gukubitwa n’ibindi bikorwa byangiriza umubiri wa muntu.
Nk’uko raporo ya 19 yo kuwa 25 Gicurasi ibitangaza, UHRC ivuga ko iri hohotera rikorwa hirengagije itegeko rirengera uburenganzira bwa muntu ryatowe mu mwaka 1995.
By’umwihariko, iyi raporo igaragaza (...)

Sponsored Ad

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda (UHRC) igaragaza ko itoteza n’iyicarubozo bimaze gufata indi ntera muri iki gihugu aho abantu bacomekwa ku muriro w’amashanyarazi, gusambanywa ku gahato, gukubitwa n’ibindi bikorwa byangiriza umubiri wa muntu.

Nk’uko raporo ya 19 yo kuwa 25 Gicurasi ibitangaza, UHRC ivuga ko iri hohotera rikorwa hirengagije itegeko rirengera uburenganzira bwa muntu ryatowe mu mwaka 1995.

By’umwihariko, iyi raporo igaragaza ko imbohe za leta arizo zihatse umibare minini mu bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse hari benshi bakurizamo urupfu.

Amakuru avuga ko abatotezwa bakanahohoterwa bakorerwa ubugome bukabije nko gukubitwa, gunyomorwamo inzara zo ku ntoki, gucomekwa ku mashanyarazi, gukwenwa, guterwa urusenda mu maso, gufatwa ku ngufu, kwicisha inzara, kwambikwa ubusa mu ruhame n’ ibindi bibi.

Ibi ntibihabanye n’ibigaragara muri raporo zabanje ndetse n’ubuhamya bw’abatotejwe na polisi n’igisirikari cya Uganda mu gihe bakorerwagaho iperereza kubyo bashinjwa. Gihamya nyayo yagaragaye ubwo hakorwaga iperereza ku rupfu rw’uwahoze ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi ubwo yagezwaga ku rukiko rukuru rwa Nakawa. Usibye ibisebe n’inkovu z’ibikomere basigiwe n’ibiboko, nta kindi cyagaragaraga ku mubiri w’abari bategereje gushyikirizwa urukiko.

Ibi bikorwa byibasira imbohe za Leta bishinjwa cyane Polisi ya Uganda n’inzego zindi zayo hamwe n’Ingabo za Leta. Ubu habarurwa abagera kuri 620 bakorewe iryo totezwa.

Uretse itotezwa rikorerwa imbohe, gereza za Uganda kandi zifite umubare munini w’abagore bafite abana bato, abarwayi n’abandi badashoboye bakoreshwa imirimo ivunanye kandi amasaha menshi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda (UHRC) usaba Leta gukoresha Abapolisi bafite ubumenyi mubyo bakora ndetse bakareka gukomeza ihohotera n’iyicaruboza rikorerwa imbohe za Leta. Raporo kandi isaba leta kujya ikoresha uburyo butabangamira uburenganzira bwa muntu mu gihe hakorwa iperereza ku byaha bitandukanye hubahirizwa amategeko yashyiriweho kurengera uburenganzira bwa muntu.

Gusa, nk’uko byagarutsweho n’abasomewe iyi raporo, ngo bibabaza impamvu raporo itagaragaje imfu zisaga 100 zabaye mu Gushyingo k’umwaka ushize.

Asubiza, Dr Donald Katebalirwe Amooti uyobora UHRC yasobanuye impamvu batashyize muri raporo iby’izo mfu ko ari uko ibyazo bikiri mu rukiko kandi ngo bategereje icyo perezida Museveni azabivugaho. Ikindi kandi ngo bazi neza ko gukurikirana ubwicanyi bwakorewe abasaga 100 ko ari inshingano zabo.

Ibitekerezo

  • Dore ubutegetsi bumaze igihe icyo bubyara.manda 2 iya gatatu irasema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa