skol
fortebet

Uganda: Minisitiri w’ubuzima yatswe ruswa mbere yo kuvugwa

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisitri w‘ubuzima mu gihugu cya Uganda, Sarah Opendi yatswe ruswa ubwo yageraga mu bitaro bya Kampala, abaganga babiri bahise batabwa muri yombi na polisi nyuma y’uko Minisitiri atabaje.
Minisitiri Opondi yinjiye muri ibi bitaro yiyoberanyije, yateze moto imugeza ku bitaro, yari yicaye gikobwa nk’uko bikunze kuvugwa yanagerageje guhisha mu maso kugirango abaganga bamwe batarabukawa.
Yaje kwisanga yakwa ruswa kuri serivisi ubusanzwe zitangirwa ubuntu. Ati: “Abagande benshi babanza (...)

Sponsored Ad

Minisitri w‘ubuzima mu gihugu cya Uganda, Sarah Opendi yatswe ruswa ubwo yageraga mu bitaro bya Kampala, abaganga babiri bahise batabwa muri yombi na polisi nyuma y’uko Minisitiri atabaje.

Minisitiri Opondi yinjiye muri ibi bitaro yiyoberanyije, yateze moto imugeza ku bitaro, yari yicaye gikobwa nk’uko bikunze kuvugwa yanagerageje guhisha mu maso kugirango abaganga bamwe batarabukawa.

Yaje kwisanga yakwa ruswa kuri serivisi ubusanzwe zitangirwa ubuntu. Ati: “Abagande benshi babanza kwifashisha ruswa mbere yo kubafasha kubonana n’umudogiteri”.

Minisitiri Sarah Opendi yagerageje kwigira nk’Umusilamukazi

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birandika ko ikibazo cya ruswa gikomeje gufata indi ntera, ngo ububiko bw’imiti igenewe abarwayi iragurishwa ku giciro cyo hasi kuburyo kubona imiti mu mavuriro ya leta ari ikibazo muri iki gihugu ndetse ngo mu mavuriro yigenga usanga imiti igiciro cyayo gikubye kabiri.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubisabwa inshuro nyinshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko hakiye ubugenzuzi bwimbitse kuri serivisi zitangirwa mu mavuriro yigenga naya leta.

Minisitiri Opendi yateze moto kugirango ajijishe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa